konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyagatare: Bafashe icyemezo cyo kurandurwa RWIZIRINGA aho iri hose ngo itabamarira abana

Nyagatare:  Bafashe icyemezo cyo kurandurwa RWIZIRINGA aho iri hose ngo itabamarira abana
15-02-2019 saa 10:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3680 | Ibitekerezo 6

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyagatare bwatangiye ubukangurambaga bwo kurandura icyatsi kitwa RWIZIRINGA mu rwego rwo kurinda abana iki kiyobyabwenge.

Abanyeshuri batandatu bamaze kujya mu bitaro bya Nyagatare kubera RWIZIRINGA. Umwe muribo yakiriye nyuma y’ uko ku ishuri bakiberetse bababuza ku kirya nawe ajyanwa mu bitaro yataye umutwe ari gukubita umutwe ku bikuta nk’ uko byatangajwe n’ umubyeyi we Harerimana Jacques.

Yagize ati "Numvise yikubita ku nkuta ameze nk’umusazi nkeka ko yarozwe ariko nibuka ko hari abarwaye nka we duturanye mujyana kwa muganga."

Dr Ernest Munyemana, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko batanu bakiriwe mu cyumweru gishize baravurwa barataha naho undi umwe akaba yakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019.

Aba banyeshuri bose bafite hagati y’ imyaka 8 na 12. Batanu ni abo mu murenge wa Nyagatare, undi umwe ni uwo mu murenge wa Karangazi. Bose bajyanywe mu bitaro basa n’ abataye umutwe nk’ uko byemezwa na Dr Munyemana.

Aba banyeshuri bariye RWIZIRINGA bavuga ko babyigiye kuri bagenzi baba bababwiye ko iyo uyiriye ugira ubwenge bwinshi mu ishuri.

Dr. Ernest Munyemana, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko ubusanzwe iki giti kivamo umuti wo kugabanya ububabare ariko cyabanje kunyuzwa mu ruganda hagakurwamo uburozi.
Murekatete Julliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo kurandura iki giti nk’ uko byatangajwe na Kigalitoday.

Ati " Ntako twabigenza ubu twatangiye kuyirandura dusaba n’abantu kudufasha aho bayibonye bakayirandura itatumarira abana."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Tesire Kuya 18-02-2019

Uwitwa Kalisa Innocent, ihangane rwose ujye ugira ikinyabupfura, Egoko Mana ndumiwe.
Charty

Mucyo Kuya 17-02-2019

Ahubwo icyo giti bakagitwaye muri kaminuza yuRwanda ngo harebwe ko ntakindi kintu cyavamo kizima, aho kukirandura.

Ishimwe Kuya 17-02-2019

Erega ikibazo si rwiziringa ahubwo ikibazo nabayikoresha nabi! Kimwe nurumogi ahubwo nimwigishe abana kubyirinda naho iyo budget yokurandura ibintu byimeza, ntamwiyijyana mubana bagwingiye? Aho niho muhera munyereza amafaranga ya let’s!!!

Ishimwe Kuya 17-02-2019

Erega ikibazo si rwiziringa ahubwo ikibazo nabayikoresha nabi! Kimwe nurumogi ahubwo nimwigishe abana kubyirinda naho iyo budget yokurandura ibintu byimeza, ntamwiyijyana mubana bagwingiye? Aho niho muhera munyereza amafaranga ya let’s!!!

Maruti Kuya 16-02-2019

Nimutubwire aho uyu mugore yize, ese yaba yarakandagiye muri universite ? Niko Ikibazo gifitwe n’iyo rwiziringa cg gifitwe n’abo bana yita abe ? Kibaye gifitwe n’abo bana, ubwo nawe yaba agifite. Hariho amoko mesnhi y’ibiti, ibyatsi, ibihumyo, ....abantu barya bikabica, bikabatera ibisazi, kurwara...Ese byose azabirandura abo bana be nibatangira nabyo kubirya ? Mwakweruye mugahinga urumogi ko ubwo wasanga Police imaze kubaca kuri kanyanga kandi ariyo yari ibatunze !

Kalisa innocent Kuya 16-02-2019

Icyo giti se bagiteye bagakagurira abana kwirinda kugikoresha ko arumuti ahubwo kigashakirwa uko kivanwamo uwo muti uvura ububabare

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...