AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Rubavu: Ku munsi bakenera m3 ibihumbi 15 z’amazi meza bakabona m3 ibihumbi 8 gusa

Rubavu: Ku munsi bakenera m3 ibihumbi 15 z’amazi meza bakabona m3 ibihumbi 8 gusa
8-02-2020 saa 00:15' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 669 | Ibitekerezo

Akarere ka Rubavu gahereye mu ntara y’Iburengerazuba kagizwe n’imirenge 12 imwe muri iyo mirenge kubona amazi meza biragoranye yewe n’imirenge iri mu gice cy’umujyi kubona amazi meza ni ikibazo ku buryo bituma habaho isaranganya.

Umurenge wa Rubavu ni umwe mu mirenge ifite ikibazo cyo kubura amazi mu kagali ka Mbugangari babona amazi inshuro 2 mu cyumweru cyangwa ntanaboneke .

Dusingizimbana Zacharie umuyobozi w’ishuri ryitwa Ubumwe Community center riherereye mu kagali ka Mbugangari rifasha abafite ubumuga avuga ko bagorwa n’ibura ry’amazi bigasaba ko rimwe na rimwe bayagura ku giciro gihanitse .

Yagizeati ”ubusanzwe muri aka Karere ka Rubavu amazi ni ikibazo cy’ingutu kuko ahari ntahagije bisaba ko habaho isaranganya ,bigatuma twe hano muri Mbugangari tuyabona inshuro 2 mu cyumweru ariko hari igihe n’ibyumweru 2 bishobora gushira tutayabonye twerero nk’ishuri twagerageje kugura ibigega tukajya dufata amazi y’imvura ndetse n’ibifata amazi ya Wasac ariko hari igihe ayo mazi ashirira rimwe nko mu gihe cy’izuba kandi abanyeshuri baba bakeneye kujya gukorerwa isuku aho biga mu mashuri mu bwiherero n’ahandi iyotwayabuze biraduhenda cyane kuko ku munsi bidusaba kugura amazi y’ibihumbi 20 Frw urumva iyo bibaye icyumweru cyangwa ibyumweru 2 biba ikibazo.

Iki kigega nicyo gishyirwamo amazi abanyeshyuri banywa iyo amazi yabuze bisaba kuyagura ndetse no kuyateka bigahenda cyane .

Akomeza agira ati’’ urumva iyo abuze nibura tugura ibyumweru 2 tugura amazi y’ibihumbi 200 Frw urumva ni ibintu uba utarateganyije mu ngengo y’imari hari ibipfa kuko waguze amazi ,kandi utagombaga kuyagura ,ukongeraho n’imiti tugura yo gushyira muri ibyo bijyega bifata amazi y’imvura na byo bikaduhenda cyane ,hari ni igihe bidusaba kuyateka kuko abana baba bakeneye amazi yo kunywa“.

Dusingizimbana Zacharie umuyobozi w’ishuri ryitwa Ubumwe Community center avuga ko iyo babuze amazi bagura ay’ibihumbi 20,000 FRW ku munsi

Nubwo amazi ari ikibazo mu karere ka Rubavu ariko wasac ivuga ko mu kwezi kwa Kamena 2020 iki kibazo cy’amazi meza kizaba amateka .

Nsabimana Edison umuyobozi w’umusigire wa Wasac asobanura ko iki kibazo cy’amazi meza kirimo kuvugutirwa umuti vuba na bwangu .

Yagize ati "Muri Rubavu amazi meza ni kibazo kuko ayo dufite ntahagije abaturage dufite, kuko ubu dufite amazi angana na 8000m3 buri munsi kandi dukeneye nibura angana na 15000m3 buri munsi bituma rero hari imirenge imwe ni mwe iburamo amazi nka Nyamyumba ,Rubavu na Rugerero ku buryo bisaba gusaranganya amazi bamwe bakayabona inshuro 2 mu cyumweru na bwobigoranye"

Akomeza avuga ko uruganda rwa Gihira bakuraho amazi rumaze hafi imyaka isaga 36 ru kora kandi umujyi wa Rubavu ukaba warakuze ndetse n’abaturage bariyongereye ariko ko hari ingamba zafashwe .

Ati”Umushyinga wo kubaka uruganda rushya rwa Gihira n’urwari rusanzweho byose hamwe bizata angana na 23000m3 ubusanzwe twakeneraga 15000m3urumva tuzajya tuba dufite hafi ibihumbi 8000m twizigamye ,hari ahantu byagoranaga kugeza amazi nka za Mbungangari kubera imiterere yaho uko iteye ,ariko uruganda nirumara kuzura tuzashyirayo imiyoboro minini ndetse n’ibigega hafi aho ku buryo twizera ko ikibazo kigiye gukemuka vuba cyane “.

Ishuri ry’Ubumwe community center rifasha abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye rikabigisha imyuga n’ubukorikori ,umuziki ,rifata abana kuva ku mwaka umwe rikabarifite n’amashuri kuva mu kibura mwaka kugeza mu mashuri y’isimbuye rifite abanyeshuri barenga 200 ndetse ku bufatanye n’ibindi bigo biri mu karere ka Rubavu rikaba rireberera abandi basaga 400 nabo bafite ubumuga ubwo bose hamwe ni 600 abo bose bakaba bigira ubuntu ,uretse abandi banyeshuri bahiga badafite ubumuga bo biga biyishyurira .

Ishuri ry’Ubumwe community center rifasha abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye rikabigisha imyuga n’ubukorikori N’umuziki


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...