AMAKURU

UKWEZI
pax

Serivise zitari iz’ibanze zahagaritswe mu mujyi wa Kamembe

Serivise zitari iz’ibanze zahagaritswe mu mujyi wa Kamembe
4-06-2020 saa 14:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 806 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imirenge igize umujyi wa Kamembe abayituye bashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Kuri ubu ibikorwa byose bitari iby’ibanze byahagaritswe abaturage baho bategetswe kuguma mu rugo.

Mu bikorwa byahagaritswe harimo amasaro atunganya imisatsi, ibinamba, amagaraje, amasoko n’amaduka. Abakozi ba Leta n’abigenga barasabwa gukorera mu rugo.

Ibi abo bireba ni abatuye mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Nyakarenze n’igice cya Gihundwe. Muri iyi mirenge ingendo zihuza iyi mirenge n’indi mirenge zirabujijwe keretse ku muntu ugiye kwivuza.

Ikindi kibujijwe ni ukuroba no koga mu kiyaga cya Kivu. Mu yindi mirenge y’aka karere abayituye barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 yatangajwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 2 Gicurasi 2020 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zisubukuwe ukuyemo mu turere twa Rusizi na Rubavu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel bavuga ko impamvu Rusizi ingendo zakomeje gufungwa ari uko hamaze iminsi haboneka abarwayi ba covid-19, naho Rubavu ngo impamvu ingendo zitafunguwe n’uko ari akarere gafite imiterere nk’iya Rusizi.

Utu turere uko ari tubiri duhanda imibi na Repuburika ya Demukarasi ya Congo, ndetse ku mipaka usanga hari urujya n’uruza rw’abantu benshi bajya cyangwa bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...