AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sobanukirwa ibintu bitangaje urubuto rwa pomme rushobora gukora ku mubiri no ku buzima bwawe

Sobanukirwa ibintu bitangaje urubuto rwa pomme rushobora gukora ku mubiri no ku buzima bwawe
5-07-2018 saa 09:44' | By Muhire Aime Placide | Yasomwe n'abantu 6565 | Ibitekerezo

Ushobora kuba warigeze wumva iyi mvugo igira iti”One apple a day, keeps the doctor away” ishaka kuvuga kurya urubuto rumwe rwa pome ku munsi, bigufasha kwirinda indwara utiriwe witabaza muganga ngo akuvure. Byanze bikunze Umwongereza wadukanye iyi mvugo ahasaga mu w’1900, yazirikanaga neza umumaro ntagereranywa w’izi mbuto.

Pomme ni rwo rubuto rwa 2 nyuma y’imineke mu ziribwa n’abantu benshi muri Amerika ariko na hano i Rwanda ntitwasigaye inyuma kuko ubu iboneka ku masoko hafi ya yose ! Izi mbuto ziryohera abatari bakeya zavumburiwe muri Aziya yo hagati, nyuma ba gashakabuhake bazikwirakwiza mu migabane babaga bahatse harimo Afurika n’u Burayi.

Umusaruro w’izi mbuto ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira : ahagana mu w’2014, isi yose yasaruye toni miliyoni 84.6 bya Pommes. Uyu musaruro wose wifashishwaga mu gukora imitobe, zikaribwa ari mbisi cyangwa se zigategurwa mu mafunguro atandukanye.

Abagiriki ba kera bo bakoreshaga pomme mu mihango y’amadini yabo. Si ibyo gusa, kuko muri iki gihugu, iyo umusore yashakaga kwereka inkumi ko yayikunze yayihaga pomme asa n’uyijugunya bityo akaba ararikocoye ariko iyo yafatwaga nibwo yabaga yemerewe urukundo. Si ibi nagambiriye kubabwira uyu munsi ; twihuse reka tubanze turebe zimwe mu ntungamubiri ziboneka muri uru rubuto iyo ruriwe ari rubisi :

  • Amazi : 86%
  • Proteyine 0.3g
  • Ibiterimbaraga 13.8 g
  • Ibinyamavuta 0.2 g
  • Vitamine C 8 g
  • Isukari 10.4 g ...

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje neza ko pomme ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu bitewe n’uko bimwe mu biyigize byakongerera umubiri ububasha bwo kurwanya no kwirinda indwara zihangayikishije isi muri rusange. Izi ni zimwe mu mpamvu ukwiriye kurya pomme kuri buri funguro ryawe bibaye bigushobokeye.

1. Kwirinda indwara z’umutima : Pommes zifite umumaro munini mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Izi mbuto zikungahaye cyane kuri’fibers’ zifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure mu maraso kandi nanone pommes zikungahaye ku Binyabutabire byitwa ’Polyphenols’ bishobora kuba byagabanya umuvuduko w’amaraso igihe bibaye ngombwa. Iki Kinyabutabire(Phenol) ahanini kigaragara mu gihu cya pomme, kigira uruhare runini mu kubuza ibinure (cholesterol) kwibumbira mu mitsi. Iyo ibinure byibumbiye mu mitsi ishinzwe gutwara amaraso bituma adatembera neza ku buryo n’agera ku mutima ashobora kuba make bityo ukaba wahakura indwara zitandukanye.

2. Kwirinda impiswi n’impatwe : Nk’uko twabibonye haruguru, pomme ikungahaye kuri fibers zigira uruhare cyane mu igogorwa ry’ibyo tuba twariye. Fibers zigira uruhare rukomeye mu gukamura amazi mu rura runini mu rwego rwo korohereza ibintu bitandukanye kugira ngo bitambuke. Nanone izi ntungamubiri zigira uruhare mu kugarura amazi mu mubiri mbere y’uko imyanda isohoka. Niba ujya ugira ikibazo mu nzira zisohora imyanda mu mubiri, Inzobere mu by’ubuzima zikugira inama zo kongera inshuro urya pommes ndetse n’izindi mbuto zikungahaye kuri fibres.

3. Kubungabunga imikorere y’ubwonko : Umwe mu mimaro ya pommes cyane cyane ku bamaze gushesha akanguhe ni ukubongerera ubushobozi bw’ubwonko bwabo cyane ko bamwe bakunze kugira amazinda. Ibi bisobanuye ko pommes zongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka ; imwe mu mpamvu zatuma abanyeshuli bahugurukira kurya uru rubuto. Ubushakashatsi bwagaragaje ko imitobe ya pomme iba ikungahaye cyane kuri Acetylcholine, igenda igabanuka mu mubiri uko umuntu agenda asaza. Acetycholine ni Ikinyabutabire gituma uturemangingo tw’ubwonko tubasha guhanahana amakuru hagati yatwo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bibasirwa n’indwara yitwa”Alzheimer’s disease” bayiterwa n’uko Acetylcholine iba yabaye nkeya muri bo.

4. Kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri : Niba mu muryango w’iwanyu hari abantu bigeze kurwara Kanseri, ni iby’ingenzi ko mwashaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kurwanya iki cyago gikomeje guhitana imbaga nyamwinshi. Ubaye ushobora kurya pommes ku buryo buhoraho, ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha kwirinda kurwara kanseri. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika bwagaragaje ko pommes zikungahaye kuri Flavonol, Ikinyabutabire kigabanya ibyago byo kurwara Kanseri y’urwagashya ku kigero kingana na 23%.

Ubu bushakashatsi bwakomeje kugaragaza ko ibishishwa bya pommes bikungahaye ku binyabutabire byitwa”triterpenoids” bigira uruhare mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ku bagore, kanseri y’amara n’umwijima.

5. Kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete : Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko intungamubiri ziri muri pomme zifite ubushobozi bwo kurwanya ubwoko bwa 2 bwa Diyabete. Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu barya pomme 1 nibura buri munsi bagabanya ibyago byo kurwara iyi ndwara ku kigero kingana na 28% ugereranyije n’abantu batayirya.

6. Kongera ubwirinzi bw’umubiri : Amacunga ni zimwe mu mbuto zizwi zikungahaye cyane kuri Vitamine C ariko pommes nazo zishobora gutanga ingano y’izi ntungamubiri iba ikenewe mu mubiri. Niba wifuza kurwanya inkorora, ibicurane ndetse n’izindi ndwara za hato na hato itoze kurya pommes. Uretse iyi mimaro ya pommes yavuzwe haruguru,ntitwakwirengagiza ko uru rubuto rugira uruhare mu kugabanya ibiro ku babyifuza ndetse no mu kubungabunga ubuzima bw’amenyo.

Kwirinda biruta kwivuza. Umumaro wo kumenya ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite, nizeye ko kuba usobanukiwe neza akamaro ko kurya pommes bizatuma urushaho kuzikunda no kuzifata ku mafunguro yawe. Nk’uko tubikesha healthline.com, ni byiza kurya pommes mbisi kuruta kunywa imitobe yazo kuko uko itunganywa mu nganda hongerwamo ibindi bintu byagira ingaruka mbi ku buzima bwawe. Ubutaha tuziga uburyo butandukanye kandi buhendutse wakwifashisha mu gutegurira amafunguro arimo pommes iwawe mu rugo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA