konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Sobanukirwa indwara ya ’Stroke’ benshi bagendana batabizi ikabahitana bitunguranye

Sobanukirwa indwara ya ’Stroke’ benshi bagendana batabizi ikabahitana bitunguranye
26-07-2018 saa 10:34' | By Muhire Aime Placide | Yasomwe n'abantu 7334 | Ibitekerezo

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’igabanuka ry’ingano y’amaraso ajya ku bwonko mu gihe iyo mitsi ijyana amaraso itarimo gukora neza. Ibi bituma ubwonko butabona umwuka n’intungamubiri bihagije. Abanyamerika basaga 800,000 barwara stroke buri mwaka, ni ukuvuga ko nibura umuntu umwe arwara stroke buri segonda.

Nk’uko tubikesha American Heart Association, Abanyamerika b’Abirabura bafite ibyago byo kurwara stroke inshuro ebyiri ugereranyije n’abandi bantu kandi 40% by’abahitanwa n’iyi ndwara ni abagabo naho 60% bakaba abagore. Stroke ni indwara yica vuba cyane ku buryo itavuwe hakiri kare yaguhitana cyane ko kugera ubu iyi ndwara ari icyago cya 5 mu bihitana abantu benshi muri Amerika.

Amoko ya Stroke

  • Ischemic stroke: Iterwa no kuziba cyangwa se kugabanuka mu mubyimba w’imitsi ijyana amaraso ku bwonko. Ibi bituma amaraso agera ku bwonko agabanuka.
  • Hemorrhagic Stroke : Ubu bwoko bwa stroke buterwa no kwibumbira kw’amaraso mu bwonko. Rimwe na rimwe umurwayi ashobora kubagwa kugira ngo icyugazi ku bwonko kigabanuke.

Zimwe mu mpamvu zikurikira z’ubuzima zishobora gutuma urwara stroke :

  • Kunywa itabi, inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko nka cocaine.
  • Kuba ufite ibiro byinshi :biturutse Ku bwinshi bw’ibinure mu mubiri
  • Kuba usanzwe urwaye diabetes ndetse n’izindi ndwara z’umutima.
  • Ubwonko :Abanyafurika bafite ibyago byo kurwara stroke kurusha abandi bantu bose nk’uko byatangajwe na Mayo Clinic
  • Kudakora imyitozo ngoraramubiri.

Ese nabwirwa n’iki ko ndwaye stroke?

Bitewe n’igihe ubwonko bwawe bushobora kumara butabona amaraso n’intungamubiri, ushobora kwibonaho bimwe mu binyemetso bikurikira :

  • Kurwara umutwe udakira rimwe na rimwe ugakurikirwa no kugira isesemi, kwibagirwa.
  • Urujijo rwa hato na hato, kunanirwa kuvuga no kumva neza bivugwa.
  • Ijisho rimwe cyangwa yombi abura ubushobozi bwo kureba.
  • Kubabara mu biganza no mu birenge igihe cyose ugerageje kugenda cyangwa se ubushyuhe bwiyongereye.
  • Kubura ubushobozi bwo gukoresha ibice by’umubiri bimwe na bimwe nk’amaguru, amaboko ndetse ugasanga uruhande rwose rw’umubiri ntirukore.
  • Kunanirwa kumira ibyo kunywa n’amafunguro.
  • Niba umurwayi wawe adashobora kumanika amaboko yombi, kunanirwa gusubiramo agateruro gatoya adategwa ihutire kureba muganga.

Ubufasha bw’ibanze buhabwa umurwayi wa Stroke:

Igihe umurwayi wa stroke ataragezwa kwa muganga cyangwa se afashwe bitunguranye, mukorere ibi bikurikira :

  • Ryamisha umurwayi neza, gerageza umutwe n’igituza biba bitareshya.
  • Mukureho ikintu cyose kimuboshye. Urugero,mwambure umukandara ndetse umufungurire ibifungo by’imyambaro ye kugira ngo arusheho guhumeka no kwisanzura. Niba hashyushye shakira umurwayi imyambaro yose yatuma ashyuha kandi wirinde kumuha icyo Kurya n’icyo kunywa icyo ari cyo cyose.
  • Gerageza kuganiriza umurwayi utubazo tworoshye nk’amazina ye kuko bimufasha kwibuka Kandi wibuke kuvanaho ikintu cyose cyatuma umurwayi adahumeka neza.

Nakwirinda nte stroke?

  • Kuba wamaze kumenya bimwe mu byo ukora byagutera stroke, nta kabuza kuyirinda bizakorohera. Bibaye byiza wakurikiza Izi nama.
  • Hagarika kunywa itabi, ugabanye kunywa inzoga niba bishoboka Kandi uzibukire burundu ibiyobyabwenge nka cocaine na methamphetamine.
  • Gabanya Kurya amafunguro akungahaye ku binyamavuta n’ibinure ahubwo uhugire amafunguro arimo imbuto n’imboga kuko biba byifitemo ibyubaka umubiri bihagije.
  • Ntukibagirwe ko amazi ari ikinyobwa cy’ibanze ku mubiri wawe.
  • Shyiraho gahunda yo gukora imyitozo ngoraramubiri kuko uretse kugabanya ibinure n’umuvuduko w’amaraso binagabanya ibiro.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...