AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘U Rwanda ntabwo rwafunze umupaka wa Kongo hakajijwe ingamba’ Minisitiri Gashumba

‘U Rwanda ntabwo rwafunze umupaka wa Kongo hakajijwe ingamba’ Minisitiri Gashumba
1-08-2019 saa 13:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1631 | Ibitekerezo 2

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yanyomoje amakuru yazindutse avugwa kuri uyu wa 1 Kanama 2019 ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika ya Repubulika ya Demukarasi wafunzwe, avuga ko ataribyo ko ahubwo icyabaye ari ugukaza ingamba.

Ni nyuma y’ uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umurwayi wa Ebola ku wa Kabili bukeye bwaho agahita apfa agasiga yanduje umwana we w’ umukobwa kuri ukiri kwitabwaho n’ abaganga.

Mu kiganiro na RBA Minisitiri Gashumba yagize ati “Ntabwo umupaka uduhuza n’ igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ufunze, kuko iyo umupaka ufunze hari inzego zibitangaza zikabyandika zikabimenyekanisha.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo icyo twakoze guhera ejo ni ugukaza ingamba zigisha abaturage, tubabwira ngo mwumvise ko hari undi muntu wagaragayeho icyorezo cya Ebola mu gihugu cy’ abaturanyi… icyo twakoze ni ukubabwira ngo niba mushoboye kutajya hariya ni mureke kuhajya”.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane nibwo Abanyarwanda bageze ku mipaka ihuza u Rwanda na Kongo basanga hafashwe iyi ngamba y’ uko hagomba kwambuka umuntu ufite impamvu ituma adashobora gutegereza igihe Ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye rizatangariza ko Ebola itakigaragara muri Kongo.

Ubuyobozi bwaganirije abaturage bashakaga kwambuka. Abaganirijwe bavuga ko basanze ibyo bajyaga kuzana muri Kongo no mu Rwanda bihari kandi ko basanze nta kiruta amagara mazima.

Uyu munsi tariki 1 Kanama umwaka urashize Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imaze guhitana abagera ku 1800 mu barenga 2700 bamaze kuyandura.

Minisitiri Gashumba asobanura ko kuba u Rwanda rwakajije ingamba ari uko mu mujyi wa Goma hongeye kugaragara abarwayi ba Ebola ngo ntabwo bivuze ko hari umuntu waketsweho ebola ku butaka bw’ u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
- Kuya 1-08-2019

Ibi bisobanuro ko bihabanye n’ibiri kuri terrain ra?

- Kuya 1-08-2019

Ibi bisobanuro ko bihabanye n’ibiri kuri terrain ra?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...