AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda rugiye gukoresha ’Drone’ mu kwica imibu itera malariya

U Rwanda rugiye gukoresha ’Drone’ mu kwica imibu itera malariya
9-08-2019 saa 16:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1543 | Ibitekerezo

Imibare itangwa n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Gisagara igaragaza ko muri aka karere malariya iri ku kigero cyo hejuru nyamara abaturage bavuga ko ntako baba batagize ngo bahangane n’ iyi ndwara.

Mu bukangurambaga bwo kurwanya malariya bwabereye muri aka karere kuri uyu wa 9 Kanama 2019, Umuyobozi wa RBC Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu minsi iri imbere Leta y’ u Rwanda izatangira gahunda yo kwica imibu bikorewe mu bishanga bihingwamo.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tw’ u Rwanda dufite ubuso bunini bw’ igishanga gihingwamo umuceri.

Abanyagisagara babwiye itangazamakuru ko kutagira inzitiramibu no kuba bafite ubuso bunini buhingwamo umuceri bituma bagira malariya cyane kuko imibu myinshi yororokera muri icyo gishanga.

Ahishakiye Maria yavuze ko atema ibihuru, agasiba ibinogo birekamo amazi ariko akarwaza malariya kubera ko afite inzitiramibu imwe kandi afite uburiri burenze bumwe.
Yagize ati “Umwana umwe turarana, abandi bakiraza ariko bo nta nzitiramibu bafite”

Iki kibazo Ahishakiye agihuriyeho na Jean Claude Gatoya. Gatoya nawe yavuze ko afite inzitiramibu imwe, kandi mu rugo rwe hari uburiri burenze bumwe.

Intara y’amajyepfo n’iy’Iburasirazuba zihariye 80% by’imibare y’abarwara malaria mu Rwanda hose.

Umuyobozi w’ akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Hanganimana Jean Paul yavuze ko mu mwaka ushize wa 2018 abantu 11 55 barwaye Malariya.

Yagize ati “Malariya zakiriwe umwaka ushize, abantu bakiriwe bagasangwamo malariya bagera ku 114 554, murumva ko ugendeye kuri iyo mibare aka karere kacu ka Gisagara ni akarere karimo malariya cyane”.

Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC yavuze ko ibice birimo ibishanga bibamo malariya cyane.

Gusa ngo Minisiteri y’ Ubuzima irateganya guhangana na malariya binyuze mu kwicira imibu mu bishanga hakorejwe utudege tutagira abapilote ‘drone’, no gushyira imiti mu mazi yo mu gishanga.

Ku kibazo cy’ inzitiramibu abaturage badafite, Dr Nsanzimana yavuze ko mu kwezi gutaha kwa cyenda Leta izatanga inzitiramibu nshyashya.

Imibare ya Minisiteri y’ Ubuzima igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018, abantu bahitanywe na malariya batageze kuri 300 mu gihe mu myaka yabanje yahitanaga abarenga 700.

Dr Aimable Mutuyumuremyi , ushinzwe gahunda y’ igihugu yo kurwanya malariya avuga ko kuba umubare w’ abahitanwa na malariya ugenda ugabanuka bagereranyije no muri 2016 ari uruhare rw’ abajyanama b’ ubuzima na gahunda zo kurwanya malariya zirimo gutanga inzitiramibu, no gutera imiti mu mazu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...