AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda ruratangira gukoresha ’drones’ mu kurwanya Malaria

U Rwanda ruratangira gukoresha ’drones’ mu kurwanya Malaria
28-01-2020 saa 09:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1499 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 28 Mutarama 2020, Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda iratangiza igikorwa cyo kurwanya malariya hakoreshejwe utudege tutagira abapilote.

Iki gikorwa cyo kurwanya imibu itera malaria hifashishijwe utudege tuzwi nka ’drones’ kirahera mu bishanga byo mu murenge wa Jabana mu mujyi wa Kigali nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Ni inshuro ya mbere u Rwanda rwifashishije utu dukoresho mu kurwanya malaria, indwara ikiboneka mu turere twose tw’u Rwanda ndetse abantu miliyoni 3,9 bakayibasangamo muri 2018 - 2019.

Dr Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rya malaria mu kigo cy’ubuzima cy’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ibi bigamije kunganira gahunda isanzwe yo kurwanya imibu mu nzu z’abaturage.

Ati : "Wasangaga hanze y’inzu aho imibu ituruka nta kintu cyakorwaga, cyane cyane mu bishanga aho imibu yororokera, ni uburyo bushya bwo kunganira ubusanzwe bwo gusanga imibu hanze itaragera mu nzu".

Imiti iri buterwe yitwa "Bacillus Thuringiensis Israelensis" (BTI), ni imiti ya Larvicide, ubwoko bwa insecticide yica imibu y’ingore itera malaria.

Iyi miti izajya inyanyagizwa mu bishanga n’utu tudege kugira ngo yice imibu, Dr Mbituyumuremyi avuga ko iyi gahunda izagenda igera no mu bindi bice byose by’igihugu bibanze ku higanje malaria.

Mu turere 30 twose tw’u Rwanda haboneka malaria, ariko by’umwihariko mu burasirazuba bw’u Rwanda no mu majyepfo hari uturere 15 gusa duturukamo malaria irenga 70% mu gihugu hose.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko mu mwaka wa 2018 - 2019 abantu miliyoni 3,9 bagiye kwa muganga barwaye malaria.

Ati : "Ibi byerekana ko ari umubare ukiri hejuru, gusa igenda igabanuka kuko 2016 - 2017 twageze kuri miliyoni 4,8.

"Imibare y’abo malaria yica nayo igenda ihinduka kuko hagati ya 2016 na 2019 imibare yagabanutseho 60%, bavuye kuri 660 bagera kuri 260".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA