AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Congo kubera Ebola

U Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Congo kubera Ebola
1-08-2019 saa 09:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1201 | Ibitekerezo

Abatuye umujyi wa Rubavu basanzwe bakoresha imipaka y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu 1 Kanama 2019 basanze ku mupaka hari amabwiriza avuga ko nta wemerewe kwambuka, ndetse n’Abanyekongo batemerewe kwambuka ngo baze mu Rwanda.

Ni nyuma y’ uko ku wa kabiri w’ iki cyumweru mu mujyi wa Goma hagaragaye umurwayi wa kabiri wa Ebola ikamuhitana bukeye bwaho ku wa Gatatu.

Mu mujyi wa Goma mu gitondo kuwa 31 Nyakanga ingendo z’ amato ajya Bukavu zari zahagaritswe kubera gushaka abahuye n’ uyu murwayi wa Ebola nyuma yuko bimenyekanye ko hari umugore wahuye n’ umurwayi washakaga kujya Bukavu, Ubuyobozi bw’ urwego rushinzwe abinjira n abasohoka mu mujyi wa Goma bakajije ibikorwa ku byambu n’ ikibuga cy indege cya Goma.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Ebola imaze guhitana abantu 1790 mu bagera ku 2700 bayanduye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kanama 2019, saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo umwe mu bayobozi b’ Intara y’ Iburengerazuba yabwiye abaturage bashakaga kwambuka ko imipaka yose ikora kuri Goma yabaye ifunzwe mu rwego rwo kwirinda Ebola iri muri Kongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...