AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

U Rwanda rwahagaritse umuti wa Oxalis, umwe mu yakoreshwaga mu kwirinda Coronavirus

U Rwanda rwahagaritse umuti wa Oxalis, umwe mu yakoreshwaga mu kwirinda Coronavirus
16-03-2020 saa 11:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6223 | Ibitekerezo 3

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa, Rwanda Food and Drugs Authority(FDA) cyasabye Abaturarwanda kuba maso no kujya babanza gusoma ibyanditse ku gapapuro k’imiti bari kugura yo kwica udukoko mu biganza.

Ni nyuma y’uko hari abantu bagaragaje ko bagize amakenga kuri hand sanitizer ya Oxalis.

Uwitwa Isimbi Eduige, ejo yanditse kuri twitter ati “Uyu munsi nagiye muri farumasi gushaka handsanitizer, ngeze mu rugo ngerageza kuyikoresha sinzi uko nasomye nsanga ijambo Handsanitizer ryometse ku icupa rihisha ijambo Glycerin”.

Nk’uko bigaragara ku mafoto, Isimbi yasanze agapapuro kamwe kanditseho Oxalis sanitizer, akandi kanditseho Oxalis glycerin.

Inzego zibishinzwe zahise zitangira kubigenzura zisanga uru ruganda rwa Oxalis Limited rukorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata ruri gukora hand sanitizer zitujuje ubuziranenge.

Ikigo FDA nyuma yo gusanga Oxalis hand sanitizer itujuje ubuziranenge cyasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo uruganda ruyikora, isaba abacuruzi n’abayikoreshaga kuyisubiza aho bayikuye.

Iki kigo cyasabye buri muntu kubanza gusoma ibyanditse ku gapapuro k’igicuruzwa aguze mbere yo kucakira.

Imiti yica udukoko mu biganza izwi nka hand sanitizer iri gukoreshwa mu kwirinda kwandura no kwanduzanya icyorezo cya coronavirus kimaze kugera ku bantu batanu mu Rwanda.

Uretse gukoresha iyi miti, ubundi buryo buri gukoreshwa mu kwica utukoko mu biganza ni ugukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Kubera icyorezo cya corona virus Abaturarwanda basabwe gureka gusuhuzanya bahana ibiganza, no guhurira hamwe ari benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
-xxxx- Kuya 22-03-2020

Good

-xxxx- Kuya 22-03-2020

Good

Tuyishimire.jmv Kuya 16-03-2020

yegope tugomba kubimenya kandi tukirinda ahubwo tukamenya gukaraba inoki uko duvuye mu isoko no kumusarane ahanu hose tuva

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...