AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

U Rwanda rwakoze urutonde rw’ abafite amaraso adakunze kuboneka ku nyungu z’ abarwayi

U Rwanda rwakoze urutonde rw’ abafite amaraso adakunze kuboneka ku nyungu z’ abarwayi
14-06-2019 saa 13:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2796 | Ibitekerezo 3

Leta y’ u Rwanda ivuga ko hari ikibazo cy’ ubuke bw’ amaraso ya o- kuko ubu bwoko bw’ amaraso bufitwe n’ abantu bake cyane, mu rwego rwo guhangana n’ iki kibazo Ikigo cy’ igihugu cyo gutanga amaraso NCBT cyakoze urutonde rw’ abantu bafite ubu bwoko bw’ amaraso.

Dr Swaibu Gatare, Umuyobozi mukuru wa NCBT yabitangarije I Kigali mu ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso wizihizwa tariki 14 Kamena buri mwaka.

Yavuze ko mu bantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa O umubare munini cyane ufite Rhesus aribyo abaganga abaganga bandika O+ mu gihe umubare muto cyane utayifite aribyo bandika O- .

Yagize ati “Icyo kibazo turagifite mu Rwanda, imibare dufite yerekana ko abafite amaraso akunda kuboneka (Rhésus positif), urugero nka O+ ifitwe na 77% mu gihe abafite O- ari 11% by’abashobora gutanga amaraso. Noneho muri abo 11%, 4% bonyine ni bo batanga amaraso, bivuze ko ibyago by’uwakenera ayo muri ubwo bwoko biri hejuru kuko mu bubiko aba ari make”.

Yongeyeho ati “Icyo twakoze ni uko abo bantu bose bafite amaraso adakunze kuboneka, twakoze urutonde rwabo n’imyirondoro yabo ku buryo iyo tubonye mu bubiko bene ayo maraso yabaye make tubahamagara bakaza gutanga. Icyiza twishimira ni uko iyo tubahamagaye bitabira kuza kuyatanga kugira ngo baramire abarwayi”.

Dr Gatare avuga kandi ko hari uburyo bwo gufasha umurwayi waba akeneye ayo maraso mu gihe ntayahari mu bubiko kugira ngo adatakaza ubuzima.

U Rwanda kugeza ubu ngo ntiruragera ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’abaturage batanga amaraso, y’uko nibura 1% by’abatuye igihugu bagombye kuba batanga amaraso buri mwaka, kuko u Rwanda rwo rugeze kuri 0.5%, rufatiye ku mibare y’umwaka ushize.

Iyi nama ibere mu Rwanda mu gihe hashize imyaka 3 u Rwanda rutangiye gukoresha indege zitagira abapilote mu kugeza amaraso ku bitaro.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko gutwara amaraso hakoreshejwe drone byagabanyije ingano y’ amaraso yangirikaga n’ igihe byatwaraga kugira ngo amaraso agere kubitaro cyavuye ku masaha atatu kigera ku minota 25.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
zubeda Kuya 28-06-2019

Yewe Njye mbona ubukangurambaga bwo gutanga amaraso budashobora kugenda neza igihe cyose bikozwe n’abakozi ba Leta bahembwa umushahara kuko nyine babikora nk’akazi nuwo babimbwira yumva ababivuga ari abantu bari mukazi kabo bikarangirira aho, abari mu kazi nabo . bayabona batayabona ntacyo bihindura ku mushahara abona
Numva ikibuze muri iki gikorwa ari ukwereka abantu ko bakwiye kugira impuhwe bagaha amaraso abayakeneye kuko nabo bazigiriwe , bakaba bayafite k’ubuntu. None se izo mpuhwe ni RBC yazigisha abanyarwanda oya , si umurimo wabo ahubwo nibyegurirwe wenda abanyamadani babikore mu mwanya wababikora ubundi bahabwe support urbe ngo ikibazo kirakemuka.

Aliane Kuya 18-06-2019

Nonese ko Nanjye mfite iyo group ya 0- nihe nakwiyandikisha ngo ntange ayo amaraso umfashe bagenzi banjye.

NATAL Kuya 14-06-2019

Ese abashinzwe ibyo gutanga amaraso ni ba nde ko nta bukangurambaga njya numva batugezaho? Ujya kumva gusa ngo kuwa kangahe bazatangira amaraso aha n’aha, ni ibyo gusa. Nkanjye nayatanga da. Ariko se nzi ngo bica he ko n’ubwoko bw’amaraso yanjye ntabwo nzi?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...