AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Ebola

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Ebola
18-07-2019 saa 09:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1325 | Ibitekerezo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ibyago byo gukwirakwira kwa Ebola biri hejuru mu bihugu bituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Michel Yao, umukozi wa OMS ushinzwe kurwanya Ebola muri Kivu y’ Amajyaruguru yatangaje ibi nyuma y’uko i Goma hagaragaye umurwayi wa Ebola ndetse ikaba yaranamuhitanye ubwo yari asubijwe kuvurirwa ku ivuriro ryita ku barwayi ba Ebola riri i Butembo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Michel Yao yavuze ko ‘u Rwanda na Uganda bifite ibyago byinshi nk’uko isuzuma rya OMS ryabigaragaje. Kugaragara kwa Ebola muri Uganda byaturutse ku ngendo z’abaturage”.

Akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rube rwatekana nk’uko amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima abiteganya ari ngombwa ko hanozwa ingamba zo gusuzuma abantu ku mipaka.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, inzego z’ubuzima mu Rwanda zakingiye abaturage benshi baba mu karere ka Rubavu haturanye n’umujyi wa Goma, kugira ngo birinde ikwirakwira rya Ebola mu gihugu.

Kuva muri Kanama umwaka ushize, u Rwanda rwatangiye gupima Ebola abantu binjiye mu gihugu nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cyongeye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), zakoze imyitozo igamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola igihe cyaba kigeze mu gihugu.

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

Kuri uyu wa Gatatu I Kinshasa hateraniye inama y’igitaraganya yahuje impuguke za OMS iyobowe n’umuyobozi w’uyu muryango, umunya Ethiopia Dr Tedros.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo hashyizwe kamera ebyiri zipima umuriro abinjiye mu kivunge baturutse muri muri Kongo, haba harimo umuriro mwinshi izo kamera zigatanga impuruza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...