AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UNICEF yiyemeje gufatanya n’u Rwanda gufasha abana byihariye muri ibi bihe bya COVID-19

UNICEF yiyemeje gufatanya n’u Rwanda gufasha abana byihariye muri ibi bihe bya COVID-19
16-04-2020 saa 07:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1458 | Ibitekerezo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko rizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zifasha abana, muri izo hakaba harimo gufasha abana gukomeza kwiga muri ibi bihe abana batarimo kwiga kuko amashuri yafunzwe hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Icyorezo cyoronavirus gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku isi, no mu Rwanda kikaba cyatatumye haba impinduka ku buzima n’imibereho y’abaturage mu byiciro bitandukanye. Mu bagezweho n’ingaruka zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus harimo n’abana basanzwe ari abanyeshuri kuko byabaye ngombwa ko bataha batarangije igihembwe cya mbere ndetse n’igihe cyari cyaragenwe cyo gutangira icya kabiri kikaba cyegereje nta gahunda yo gusubira ku ishuri iratangazwa.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko bazakomeza gufasha abana kugirango bakomeze kwiga muri ibi bihe amashuri yafunzwe. Mu bijyanye n’ubuzima kandi nabwo abana bavuka n’abasanzwe bakeneye inkingo bazakomeza kuzihabwa nk’uko bisanzwe.

Julianna Lindsey ati : "Igihugu nk’u Rwanda tuzi ko bafunze amashuri kimwe n’ahandi hatandukanye ku isi. Singombwa ko abana batakaza amasomo mu gihe amashuri afunze. Turimo gukorana n’ibihugu byose ngo abana bakomeze amasomo yabo cyane cyane dukoresha radiyo. Mu bihugu bifite internet ho dukoresha uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iya kure kugirango abarimu n’abanyeshuri bakomeze bakorane n’ubuzima bukomeze."

Yakomeje agira ati : "Mu by’ubuzima turi gutanga ibikoresho, turimo gukorana cyane cyane n’inzego z’ubuzima kugirango serivisi batangaga z’ibanze zikomeze.Ni ukuvuga ko abana bavutse uyu munsi cyangwa abana bakeneye urukiko, bakomeza kurubona. Turakorana na RBA na REB kugirango dukomeze amasomo aho dufite amasomo abiri anyuraho mugitondo na nimugoroba cyane cyane kuri radio kugirango abanyeshuri bakomeze kwiga kandi turifashisha integanyanyigisho yo mu Rwanda."

Julianna Lindsey kandi agira inama ababyeyi by’umwihariko abagabo bakuriye imiryango yabo ko bakwiye gufata iyambere mu kwigisha abana babo gukaraba intoki, bakareka guhunga inshingano zabo ahubwo bakegera abana babo bagafatanya izo nshingano n’abagore babo kugirango barusheho gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA