AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa wambitswe impeta n’Umunyamakuru Yves yahise akora ubukwe n’undi musore

Umukobwa wambitswe impeta n’Umunyamakuru Yves yahise akora ubukwe n’undi musore
21-06-2019 saa 16:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 30313 | Ibitekerezo

Umukobwa wari uherutse kwambikwa impeta ihamya urukundo n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya witwa Iyaremye Yves, yahise azezerana n’undi musore witwa Bernard, uyu munyamakuru akaba ashimangira ko ibyamubayeho byagizwemo uruhare n’imiryango.

Umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne bakunda kwita Cadeau, tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo yasohokanye na Iyaremye Yves amutembereza ku mazi ku Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, umusore atera ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore undi nawe arabimwemerera.

Yves Iyaremye ufatanya akazi ko kuba ari umunyamakuru no kuba umukinnyi wa filime, guhuza ako kazi kombi byatumye hari ababanje gukeka ko iby’ayo mafoto atera ivi byaba ari filime bakinagaariko uyu munyamakuru ashimangira ko iby’urukundo rwabo byari bikomeye ndetse ko banateganyaga kuzabana nk’uko umukobwa yari yabimwemereye.

Mutimukeye yahise asezerana n’ undi musore

Tariki 27 Gicurasi 2019, nibwo Mutimukeye yahise asezerana imbere y’ amategeko n’undi musore witwa Bernard, ndetse tariki 31 Kanama 2019 nibwo Mutimukeye na Bernard bazasezerana imbere y’ Imana, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa izaba tariki 18 Kanama 2019.

Hari bamwe mu bazi Mutimukeye batangarije ikinyamakuru Ukwezi ko umubyeyi w’uyu mukobwa yamenye amakuru ko umukobwa we yambitswe impeta na Yves, akigamba ko uko bizagenda kose azabana n’undi musore bahoze bakundana witwa Bernard, kuko ngo ari we umuryango wamuhitiyemo.

Iyaremye Yves nawe avuga ko gutandukana n’uyu mukobwa byatewe no kuba umuryango w’umukobwa utarishimiye urukundo rwabo, ugashaka ko umwana wabo yazabana n’undi musore umuryango we wamuhitiyemo. Uyu bagiye kubana ngo bigeze gukundana cyera bakiri mu ishuri.

Umunyamakuru Yves Iyaremye yari yishimiye kubwirwa ’Yes’ na Mutimucyeye Joselyne nyamrara ibyo byishimo ntibyatinze

Aha ni mu minsi ishize ubwo Mutimukeye yashyikirizaga impano ababyeyi ba Yves, uyu musore yari yagiye kumwerekana mu muryango we

Aha Musaza wa Mutimukeye uri iburyo, yari yaherekeje mushiki we kwerekanwa mu muryango wa Yves ariko umuryango w’umukobwa ubyivangamo ngo ashyingiranwe n’ndi musore


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA