AMAKURU

UKWEZI
pax

Umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu buryo budasanzwe - AMAFOTO

Umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu buryo budasanzwe - AMAFOTO
31-05-2020 saa 20:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 34657 | Ibitekerezo 25

Umuntu wa mbere wishwe n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, akaba yashyinguwe mu buryo budasanzwe hirindwa ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyamuhitanye.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko umurwayi wa mbere wishwe n’icyorezo cya Coronavirus yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Iyi Minisiteri n’ubwo itatangaje imyirondoro ye, yavuze ko yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus, ariko yaje gupfa azize kwangirika kw’imyanya ye y’ubuhumekero.

Amakuru ikinyamakuru Ukwezi cyaje kumenya ni uko uwo muntu wa mbere wishwe na Coronavirus yitwaga Nsabimana Hassan bakundaga kwita Gisaka, akaba yakoraga ubwikorezi bw’ibicuruzwa yakuraga muri Tanzania abizana mu Rwanda.

Nsabimana Hassan yashyinguwe kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 mu irimbi ry’abayisilamu i Nyamirambo. Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima nibo bakoze iki gikorwa ariko hari abo mu muryango n’inshuti bo mu muryango wa nyakwigendera ariko umubare wabo wari muto mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Abakozi ba MINISANTE bakoze iki gikorwa bari birinze cyane,ndetse n’abitabiriye umuhango wo gushyingura bubahirizaga izindi ngamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Nyakwigendera yashyinguwe hakurikijwe amahame y’imyemerere y’idini ya Islam arimo nko kuba nta sanduku ishyirwamo umurambo mbere yo kumushyira mu mva, kuba nta ndabo cyangwa imirimbo bishyirwa ku mva n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 25
Jean Claude Nahimana Kuya 3-06-2020

Abo Bavandimwe Bazize Covid_19 Imana Ibakire Mu Bayo.

Niyonkuru baraka jean Sauveur Kuya 2-06-2020

RIP

hafashimana jeanpaul Kuya 2-06-2020

UMURYAGOWE GUGUMEKWIHANGANTA TWIRIDEkronvirs TWABARA UDUPFUKAMUNWA DUKARABAINTOKINTAMAZIMEZA.

Niyigena james Kuya 1er-06-2020

RIP

Niyigena james Kuya 1er-06-2020

RIP

Niyigena james Kuya 1er-06-2020

RIP

BERNARD Kuya 1er-06-2020

Rip

manirakarama Kuya 1er-06-2020

umujyangowe nukomezekwihangan

Ishimwe lucky Kuya 1er-06-2020

Nukwihangana kbx kadukomeze twirinde nibyo byingenz twihanganishe ababuze ababo imana imuhe iruhuko ridashira

Uwamahoro Bosco Kuya 1er-06-2020

Imana imwakire mubayo kdi dukomeze mwirinda ?

Ejideniyonsenga Kuya 1er-06-2020

Imananimwacyire aribishoboka retayajyira icyifasha umuryango asize dukomezetwirinde kovid

Niyigena james Kuya 1er-06-2020

RIP

Venuste Kuya 1er-06-2020

Nukurinatwe dukomejekwirinda CVD 19 hanomukarere ka kayonza mu murenge wa murundi twambaye agamfukamunwa mubyukuri, uwomuntu wa pfuye, Imana, imwakiremubayo kandinatwe abasigaye dukomezekwirinda, murakoze.

-xxxx- Kuya 1er-06-2020

Rip

Dina Kuya 1er-06-2020

ubwo se ko ntamuslamu bashyingurana ibyo munda ninde wabikuyemo kandi babikora bafatanyije ESE noneho covid 19 sibwo yatumara

Dina Kuya 1er-06-2020

ubwo se ko ntamuslamu bashyingurana ibyo munda ninde wabikuyemo kandi babikora bafatanyije ESE noneho covid 19 sibwo yatumara

Uwamahoro francina Kuya 1er-06-2020

Uyu muntu witabye, IMANA ,Bosenibamwe Emme, imana ,imuhe , iruhukiro ridashira ,ukuntu yatuyoboye neza ? Reka twihangane twihanganisha nabazize, kovide 19, twirinda gusuhukanya .

mvuyekurezakariya Kuya 1er-06-2020

ayiwemananyagasaniwe komezakuturindape uwomupapaimana imuheiruhukoridashira

Uwisunzimana Pascaline Kuya 1er-06-2020

Imana Imwakire Mu Bayo Kandi Yihanganishe Umuryango We. Natwe Kwirinde Covid 19 Dukurikiza Amategeko N’amabwiriza.

Theophile ntawuyirusha Kuya 1er-06-2020

ncuti bavandimwe kub uwo muvandimwe yaritabye Imana ntibivanye ho ko akazi ka covid19 karangie,ahubwo nugukaza ingamba kd turushaho gukomeza kwirinda corona virus !
kuku yo ikiri mukazi kayo ko gukwirakwira mubantu box ark twes dushyize hamwe twayirwanya kd tukayica intege ubukana bukarangira.

twese hamwe duti
"TWIRINDE TWIYUBAKA"

Mutoni Kuya 1er-06-2020

Uwo mupapa imana imwakire kdi nizo mfubyi asize imana ikomeze ibafashe natwe dukomeze kwirinda.cvd,

Nurdeen Kuya 1er-06-2020

Ubwo se ko inva y’umusilamu nta kimenyetso kiyiranga umunsi abandi bacukuye bakamugwaho bizagenda gute ?

Nurdeen Kuya 1er-06-2020

Ubwo se ko inva y’umusilamu nta kimenyetso kiyiranga umunsi abandi bacukuye bakamugwaho bizagenda gute ?

Mwisunge pascal Kuya 1er-06-2020

Aruhukire mumahoro

Niringiyimana Eric Kuya 1er-06-2020

Uwo muybozi witabye Imana imwakire mubayo natwe dukomeza kuzirikana kwirinda covide 19 dukurikiza amabwiriza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...