AMAKURU

UKWEZI
pax

Umuntu wa mbere yishwe na Coronavirus mu Rwanda

Umuntu wa mbere yishwe na Coronavirus mu Rwanda
30-05-2020 saa 22:43' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3785 | Ibitekerezo 6

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu masaha 24 ashize hagaragaye abantu bane bashya banduye Coronavirus, naho umwe akaba yahitanywe n’iki cyorezo ari nawe wa mbere gitwaye ubuzima kuva cyagaragara ku butaka bw’u Rwanda.

Icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus cyagaragaye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zijyanye no gukumira ndetse n’ubwirinzi ku buryo abarwayi bagiye bagaragara bitaweho ku buryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, aribwo hagaragaye umuntu wa mbere wishwe n’iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Minisante ivuga ko yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus. Ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Muri rusange imibare igaragaza ko abamaze kwandura biyongereyeho bane bagera kuri 359

Ni mu gihe ku rundi ruhande abamaze gukira biyongereyeho batatu bagera kuri 250, naho umuntu umwe yamaze kwitaba Imana, ni ukuvuga ko abakirwaye ni 108


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Nyirazuba jeannette Kuya 1er-06-2020

Birakwiyeko twese nkabanyarwanda duharanirako amambwiriza ya let ishyiraho tuyubahariza hifashishwa umbwirizi mbw’ agapfuka munwa ndetse n’ guhana intera munjyihe duhuriye nahantu Hari abantu beshi

mvuyekurezakariya Kuya 1er-06-2020

manawedutabarekukoturanfuyeturengeremaituye ahirengeya urirudatetereza abakwisunga uri intwarikurugambadukizekorona arikoseuwomuntuwanfuyekukibamushyinguyenibashyirehoikimenyetso ?

Mutebuka protais Kuya 1er-06-2020

Imana imwacyire mubayo kandi nabandi barebereho abari barabinegrije bakumvako bitabareba bumveko ibyabaye kuruyu nawe byamubaho gutryo twese dufatanye kwirinda dukuricyiza amabwiriza twahawe nababishinzwe murakoze

Niyibizi Jean de Dieu Munyakazi Kuya 31-05-2020

Ndumva bikaze peee
Ubundi uretse Imana yonyine yo kudukiza ndabona iki cyorezo cyo cyaraje ari injyanamuntu rwose !!
Hanyuma c ko duturaniye n’ibihugu bitandukanye kuki mutatumara urwikekwe ngo muduhamize icyo gihugu yari atuyemo ?

Samuel Kuya 31-05-2020

Ndabakuricyiye nukuri pe amakuru mudugezaho aratwubaka 5.5

Samuel Kuya 31-05-2020

Ndabakuricyiye nukuri pe amakuru mudugezaho aratwubaka 5.5

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...