AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

VIDEO: Agahinda ka Violette watwikishijwe aside, uko yaterewe inda mu gisambu n’ibindi

 VIDEO: Agahinda ka Violette watwikishijwe aside, uko yaterewe inda mu gisambu n’ibindi
29-07-2019 saa 20:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11351 | Ibitekerezo 2

Tariki 12 Mutarama 2016, nibwo umugore witwa Dusabimana Eugenie yatwitse umukobwa wari inshuti ye magara witwa Ntakirutimana Violette, amutwika akoresheje aside. Uyu Dusabimana yatorotse gereza mu gihe Ntakirutimana Violette we ubu arimo gushaka kujya kwivuza ubu bushye bwamwangije bikomeye ku isura, akaba anamaze igihe atabasha kubumba amaso. Ubu arashaka kujya kwivuza mu Buhinde ndetse yabonye abamufasha ariko hagati aho yatewe inda n’uwamufashe ku ngufu, akaba aremerewe n’ukuntu azasiga umwana muto n’undi muryango yitaho..

Ntakirutimana Violette avuga ko Dusabimana Eugenie wamutwitse, yahoze ari inshuti ye magara, hanyuma ariko akaba yari umugore ufite umugabo basezeranye yari yarasize mu cyaro akaza gukora uburaya i Kigali amubeshya ko yahabonye akazi. Umugabo we ngo yaje kumutahura barashwana, hanyuma umugore akeka ko inshuti ye Violette ari we wabibwiye umugabo, bituma amuhemukira amutwikisha aside. Uyu mukobwa watwitswe ariko we, avuga ko atigeze amurega ndetse akemeza ko n’umugabo yivugira ko yabibwiwe n’abashoferi n’abamotari bajyaga babona umugore we ari mu buraya i Kigali.

Aha kuri iyi foto, ubanza wambaye umukara n’umweru niwe Eugenie naho Ntakirutima Violette ni uyu wambaye ipantalo y’ubururu. Iyi ni ifoto yabo ya kera

Uyu mugore, amaze gukora aya mahano yahise atoroka, ariko tariki 21 Mutarama 2016 Dusabimana Eugenie yatawe muri yombi na Polisi arafungwa ariko aza gutobora aho yari afungiwe aratoroka, nyuma akaba yarongeye gutabwa muri yombi tariki 5 z’ukwezi kwa Gicurasi 2016 aho yari yarahungiye muri Uganda, maze tariki 6 Gicurasi 2016 ahita ashyikirizwa pariki, ariko nyuma nabwo yaje gutoroka gereza ya Kigali izwi nka 1930, mu buryo butigeze busobanuka kugeza n’ubu. Yaje gufatwa nanone araburanishwa akatirwa gufungwa imyaka 25 ariko nabwo ngo yarongeye aratoroka.

Ntakirutimana Violette watwikishijwe aside, we amaze igihe kirekire yivuza, isura ye ikaba yarangiritse ariko akaba abangamiwe kurushaho no kuba atabasha kubumba amaso, ibintu avuga ko bimubabaza cyane. Uretse n’ibyo, izuru rye ryavuyeho, n’akaboko ntikabasha kurambuka neza kubera ukuntu umubiri we wangiritse. Yabwiye Ukwezi.com ko Minisiteri y’Ubuzima yemeye kuzamutangira amafaranga azagenda ku buvuzi bwe mu gihugu cy’u Buhinde ndetse akaba yaramaze no kubona ibitaro bizamuvura, ndetse amafaranga y’urugendo n’azamutunga mu gihe azamara muri iki gihugu cy’u Buhinde yayahawe n’abagiraneza hamwe na MINALOC ariko akiyabona avuga ko yafashwe ku ngufu n’umugabo baturanye wamujyanye mu gishanga akamutera inda, kuva ubwo ibye bihinduka ibindi no kujya kwivuza biba birapfuye.

REBA VIDEO HANO UKO ABISOBANURA:

Violette (w’inzobe uri ku ruhande) yari umukobwa ufite uruhu ruzima ariko baramuhemukiye

Uyu ni Ntakirutimana Violette, iyi ikaba ari ifoto yafashwe mbere y’uko atwikwa

Akimara gutwikwa, Ntakirutimama Violette ni uku yari ameze

Uku niko Violette Ntakirutimana asigaye ameze, n’ubu akaba akomeje kwivuza n’ubwo yangiritse cyane mu isura

Nyuma yo gutwikirwa mu Gatsata ho mu mujyi wa Kigali aho yabaga, ubu Ntakirutimana Violette asigaye aba i Rweru mu karere ka Bugesera aho arerera umwana we akanita ku mubyeyi we wamugaye. Asaba buri wese uko yaba yifite n’uko yishoboye, ko yamufasha n’iyo haboneka inkunga nto kugirango arebe ko yazabasha kubona uko asiga umuryango akajya kwivuza. Uwamushaka, yamubona kuri telefone ye no: 0789659606

NB: Gusakaza iyi nkuru uyisangiza abantu benshi bashoboka, nabyo ni inkunga ikomeye yafasha uyu mukobwa kubona abagiraneza bamufasha muri ibi bihe bikomeye arimo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Friends Kuya 1-08-2019

Nge ntangajwe n’incuro uwamutwitse amaze gutoroka ubutabera!!! Ni ubu mafia, ni igini n’imicungire y’umutekano mibi cg harimo tena!?

Giselle Kuya 29-07-2019

Uyunaweyariiincuti

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...