AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Inkomoko, amateka n’iby’ingenzi byihariye ku munsi w’umuganura wubahwaga bikomeye

Inkomoko, amateka n’iby’ingenzi byihariye ku munsi w’umuganura wubahwaga bikomeye
24-08-2017 saa 13:24' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3445 | Ibitekerezo

Kuva Tariki 20 kugeza 27 Kanama 2017, u Rwanda n’abanyarwanda bari mu cyuweru cyahariwe Umuganura aho muri iki Cyumweru hakorwa bimwe mu bikorwa bigaruka kandi bikibanda ku muco nyarwanda ndetse hakanagarukwa ku mibereho y’abanyarwanda bo ha mbere. Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti ‘Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’.

Kuva kera mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ukomeye kandi wubahwaga, ugahabwa agaciro gakomeye i Bwami no mu muryango nyarwanda muri rusange, bitewe n’agaciro wabaga ufite muri rubanda.

Mu Kiganiro n’Ikinyamakuru Ukwezi.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Vuningoma James, yasobanuye ko muri uyu mwaka icyumweru cy’umuganura kizibanda ku bikorwa by’umuco nyarwanda birimo umutambagiro wabaye kuri uyu wa 21 Kanama ndetse n’igitaramo i Nyanza twararamye giteganijwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 26 Kanama bucya haba umunsi nyirizina w’Umuganura.

Dr James Vuningoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi

Amateka n’inkomoko y’umunsi w’umuganura

Bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami/Umuhinza afashijwe n’abanyamihango b’umuganura naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango n’abagize uwo muryango we nabo barahuraga bakizihiza umuganura kugera hasi ku miryango mito.Ibirori by’Umuganura mu gihe cya kera byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo babahaye.

Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’ indashyikirwa.

Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga. Umuganura rero ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe. Mu mwaka 1925 abakoroni bahagaritse imihango y’umuganura mu Rwanda, nyuma yuko bari bamaze kwigarurira igihugu, bagatangira no kugenda bakuraho imwe mu mico nyarwanda irimo n’umunsi w’Umuganura, bakimika imico yabo. Umunsi w’umuganura wongeye guhabwa agaciro kawukwiye mu ntangiriro z’ 1980, maze itariki ya 01 Kanama irawuharirwa ku buryo hagenwaga ikiruhuko kuri iyo tariki mu Rwanda hose.

Gusa kwizihiza umuganura muri iki gihe, byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Ibyo birori byizihizwa n’umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyadagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, umuco ubukerarugendo, n’ibindi. Muri iki gihe Kwizihiza Umuganura ni ugusubira ku isôoko y’umuco wacu tukavomamo bimwe bishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura na byo uko Igihugu kigenda gitera imbere.

Umuganura ni umunsi mukuru uhuza Abanyarwanda, abayobozi n’abayoborwa, abana n’abakuru, maze bakarebera hamwe ibyo bagezeho bagafata n’ingamba zo kuzakora neza kurushaho umwaka utaha. Umuganura ku Banyarwanda, uretse gusabana no kunga ubumwe, bazajya bishimira ibyo gahunda za Leta zatumye bageraho ari mu mibereho myiza, mu bukungu, mu miyoborere myiza, mu butabera ndetse no mu birebana n’umutekano. Muri iki gihe umuganura usa n’uwibagiranye ndetse na benshi bakunze kuvuga ko batazi uyu munsi hari n’abadasobanukiwe ibyawo.

Abakuze bo usanga bavuga ko kuba muri iki gihe abantu baragiye baba ba nyamwigendaho kuburyo nta gusangira bikibaho, ngo ni imwe mu mpamvu ituma uyu munsi utagihabwa agaciro wahoranye mbere. Usanga kandi banemeza ko ubutaka buto kandi butakirumbuka, ngo nabwo butuma abantu batakizihiza uyu munsi kubera ko beza utuntu tw’intica ntikize ariko kuri ibi Minisiterin ifiteb umuco na siporo mu nshingano ivuga kon izakomeza gukora ibishoboka ngo uyu munsi usubizwe agaciro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...