AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amabwiriza akakaye agenga ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo by’abahanzi

Amabwiriza akakaye agenga ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo by’abahanzi
11-12-2020 saa 09:06' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1865 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere yashyize hanze amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa by’imyidagaduro, ibirori, imurikagurisha n’ibitaramo ndangamuco bizajya bikorwa muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020 yemeje ko ibikorwa by’imyidagaduro, ibirori, amamurikagurisha n’ibitaramo ndangamuco bisubukurwa ariko bikazajya bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Amabwiriza yashyize hanze na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco,ndetse na RDB, reba ingeri z’ubuhanzi zitandukanye zirimo ibijyanye n’ibirori, imurikagurisha, iserukiramuco n’ibitaramo ndangamuco mu byiciro bya muzika, imbyino, ubugeni, ikinamico, urwenya, ubwiza n’imideli, sinema, ubuvanganzo (ubusizi n’ubwanditsi).

Aya mabwiriza agena ko ibikorwa byinshi bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugera no ku kugura itike bizwi nka ’e-ticketing’ mu kwirinda kwanduzanya.

Akomeza ati "Ugura itike yo kwinjira mu bitaramo ndangamuco byavuzwe haruguru ni uwipimishije COVID-19 agahabwa icyemezo cy’uko atanduye.’’

Ubusanzwe Minisiteri y’Ubuzima yagennye ko ikiguzi cyo kwipimisha Coronavirus ari amadolari 50 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe umuntu ategereje ibisubizo mu masaha 24.

Hari n’uburyo bwo gupima byihuse, ibisubizo bigatangwa mu minota itarenze 15 buzwi nka ’rapid test’ ndetse nibwo bushobora kwifashishwa na benshi muri ibi bitaramo.

Aya mabwiriza ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco agena ko ahakirirwa abitabiriye ibikorwa byavuzwe hagomba kuba hari aho gukarabira intoki hisanzuye cyangwa imiti yo gukaraba intoki yabugenewe, abitabira ibi bikorwa kandi bagomba kubanza gupimwa umuriro, bagakaraba intoki kandi bakambara neza agapfukamunwa kandi bakubahiriza guhana intera.

Ahabera ibi bikorwa hagomba guterwa umuti no gusukurwa ndetse hakamanikwa amatangazo yerekana amabwiriza yubahirizwa mu rwego rwo kwirindakwandura no gukumira ubwandu bwa COVID-19 ku bagana ahabera ibikorwa.

Itangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na RDB rikomeza riti "Ahabera ibi bikorwa kandi hagomba kuba hafite umuryango abantu bashobora kwinjiriramo utandukanye n’uwo basohokeramo, kandi mu gihe abantu binjizwa bigakorwa bahana intera nibura ya metero imwe kandi hagashyirwaho ibimenyetso bigaragaza aho buri muntu agomba guhagarara.’’

Aha hantu hakira ibi bikorwa bitandukanye, amabwiriza agena ko hazajya hakira 50% by’umubare w’abantu hari hasanzwe hakira mu bihe bisanzwe, kandi igihe abantu bicaye hagati y’intebe n’indi hakajyamo intera ya metero imwe n’igice naho hagati y’ameza n’andi hakaba metero ebyiri.

Abaririmba n’ababyina batambaye agapfukamunwa bagomba kujya bahana intera ya metero ebyiri hagati yabo igihe bari ku rubyiniro (stage) n’intera ya metero eshatu hagati yabo n’abitabiriye igitaramo n’abafata amashusho. Abakoresha indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’amashusho n’amajwi bagomba gusukura intoki hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa umuti wemewe mbere y’uko hagira abandi babikoresha.

Abategura imurikagurisha na ba nyiri ahakorerwa imurikagurisha bagomba gukora ku buryo aho ribera hatajya munsi y’ubuso bungana na metero kare enye kandi hakajyamo abantu babiri gusa bashobora kwicara bamurika kandi batandukanyijwe na metero imwe. Mu gihe ahakorerwa igikorwa cyo kumurika harengeje ingero zavuzwe, hagomba gukurikizwa amabwiriza agenga ihana ry’intera hagati y’abakora imurikagurisha.

Abategura ibi bikorwa bitandukanye byavuzwe hejuru basabwa kubanza kwaka uruhushya, gusaba uruhushya rwo gutegura ibitaramo ndangamuco bikorwa n’ibura iminsi iminsi icumi mbere y’uko igitaramo kiba, hagatangwa amakuru ku bijyanye n’aho kizabera, abazagikora n’uburyo buzakoreshwa mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Usaba uruhushya yandikira ubuyobozi bw’Akarere igikorwa kizaberamo cyangwa ubw’Umujyi wa Kigali akamenyesha Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na RDB binyuze kuri events@myculture.gov.rw


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA