AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umupfumu wujuje inzu ya miliyoni 40Frw, agiye kubaka umuturirwa udasanzwe

Kigali : Umupfumu wujuje inzu ya miliyoni 40Frw, agiye kubaka umuturirwa udasanzwe
14-12-2020 saa 15:40' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 7001 | Ibitekerezo

Umupfumu Kanyamahanga Eric utuye mu Murenge wa Bweramvura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umwuga w’ubupfumu n’ubwo hari abatawuvugaho rumwe umutunze ndetse yujuje inzu ya miliyoni 40Frw yakuye mu kuragurira abantu.

Uyu mugabo avuga ko impano y’ubupfumu ari iyo yasigiwe n’ibisekuru bye kandi birakora, avuga ko imyitwarire y’abapfumu n’ubwo itavugwaho rumwe muri rubanda ariko ari umwuga nk’indi dore ko umutunze kandi hari n’abandi utunze.

Kanyamahanga ntabwo yemeranya n’abavuga ko abapfumu iteka baba bagomba kuba munzu z’ibyatsi, kwambara nk’inyamanswa n’ibindi.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko kuri ubu hari abapfumu bagenzi be bakigaragara babayeho muri ubwo buzima ariko bidakwiye kuko nabo bakagombye kujyana n’ibigezweho n’ubwo akenshi bitwaza abakurambere.

Ati “Ugasanga ntibubaka ngo niko abakurambere babo babategetse, ugasanga ntabwo ari byiza. Icyo ushaka n’icyo utekereza muri wowe nicyo kikubaho niba njyewe Eric nkunda kuba ahantu heza nyine ngakunda kwiyambarira neza nabo [abakurambere] babimfashamo nyine.”

“Ntabwo baza bambwira ngo uraba mu kazi nk’aka oya ariko nyine bitavuze koi zo nzu ziba zidahari, ziba zihari z’imiterekero yabo na gakondo urayubahiriza ariko atari ukuvuga ngo iyo nzu niyo ubamo, amafaranga abonetse na etage urayubaka.”

Reba ikiganiro n’umupfumu..

Kanyamahanga ntiyemeranya n’abavuga ko umupfumu akwiye kubaho muri ubwo buzima busa nabi kuko utavura umuntu inyatsi cyangwa ngo umuhe umuti wo kubona amafaranga nawe warayabuze.

Ati “Ntabwo wavura umuntu inyatsi nawe uyifite, icya mbere ni uko ubanza ukivura muri wowe, wowe banza wiyiteho ku buryo n’umuntu azaza yabona aho utaha akavuga ko hari aho wivanye n’aho wigejeje.”

Uyu mupfumu akomeza avuga ko nkawe mu myaka irindwi amaze ari umupfumu yabashije kubaka inzu ya miliyoni 40Frw, ndetse akaba ari gushaka uko yakubaka igorofa y’amasaziro.

Izi ndwara zose ngo Kanyamahanga arazivura

Yakomeje agira ati “Byumvikane ko byose mbivana mu kuvura, nta handi mbikura ariko kuvuga ngo mbivana mu kuvura ntabwo ari uko mbona abakiliya benshi kurusha abandi ahubwo ni kwa kundi ukorera umuntu akaza kukwitura.”

Avuga ko mu minsi ishize aherutse kubona miliyoni 5Frw yahawe n’umuntu wari ufite umwana we wagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aramuvura dore ko yamaze igihe cy’ibyumweru bibiri abana nawe.

Ati “Ni umuntu wari ufite umwana we ‘wasaze’, yari umunyeshuri aragenda anywa ibitabi aza gusara, icyo gihe mbasha kubihagarika yabaye aha ngaha ibyumweru bibiri nta n’ijana yampaye. Ngiye kubona mbona araje azanye aka envelope ati Eric akira aka kantu ndagushimiye.”

Kanyamahanga avuga ko afite n’umuhigo wo kubakira abaturage babiri baherutse gusenyerwa n’ibiza. Aba ntabwo ari abakiliya be ahubwo ni umuhigo yahigiye imbere y’Ubuyobozi bw’Umurenge ko azubakira abaturage babiri batishoboye.

Reba ikiganiro n’umupfumu..


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA