konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abantu 95 bishwe n’ibiza by’imvura yangije byinshi hirya no hino mu gihugu (Amafoto)

Abantu 95 bishwe n’ibiza by’imvura yangije byinshi hirya no hino mu gihugu (Amafoto)
29-04-2018 saa 09:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4922 | Ibitekerezo 5

Muri uyu mwaka wa 2018 by’umwihariko muri uku kwezi kwa Mata 2018, abantu benshi hirya no hino mu gihugu bamaze kwicwa n’ibiza byakomotse ku mvura nyinshi yibasiye ibice byose by’igihugu. Amazu menshi yarasenyutse. imihanda irangirika, imyaka y’abaturage irahatikirira ndetse uretse abapfuye, abakomeretse nabo ni benshi.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha umukozi wa Minisiteri ifite gukumira ibiza mu nshingano zayo, MIDIMAR, ukwezi kwa Mata kimwe n’ukwa Werurwe kwabanje, ni amezi yabayemo ibiza byahitanye abantu benshi hirya no hino mu gihugu. Kuva muri Mutarama kugeza tariki 27 Mata 2018 ubwo twakusanyaga iyi mibare itangwa na MIDIMAR, abantu bagera kuri 95 nibo bari bamaze kwicwa n’ibiza bikomoka ku mvura.

Ukwezi kwa Werurwe 2018, kwaranzwe n’inkuba zahitanye benshi, kuburyo nka tariki 11 Werurwe 2018, muri Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, abantu 17 bishwe n’inkuba kuri uwo munsi gusa, ubariyemo 15 inkuba yakubitiye mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi barimo gusenga.

Imvura yangije byinshi hirya no hino mu gihugu inahitana ubuzima bw’abatari bacye

Ukwezi kwa Mata 2018 ko kwaranzwe n’impfu zishingiye ahanini ku mazu yasenyutse akagwira abaturage, abagwiriwe n’inkangu cyangwa abatwaye n’imivu y’amazi y’imvura bakahasiga ubuzima. Kuva tariki ya mbere Mata kugeza tariki 27 Mata 2018 ubwo twakusanyaga iyi mibare, muri iyo minsi yonyine hari hamaze gupfa abantu 53. Muri aba harimo abantu 18 bishwe n’ibiza bikomoka ku mvura tariki 23 Mata 2018, muri Rulindo, Gasabo na Gatsibo.

Aha Hon. DE BONHEUR Jeanne d’Arc, Minisitiri wa MIDIMAR, yari yasuye ababuze ababo kubera ibiza muri Gasabo

Uretse aba 95 bapfuye, abakomeretse bagera kuri 195. Inzu zasenyutse ni 370, imyaka yangiritse ni hegitari 4560, imihanda minini yangiritse ni 12, ndetse n’insengero 7 zasenyutse. Hari kandi ibiraro by’imihanda 18 byangiritse mu gihe amatungo 700 yishwe n’ibi biza.

Imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu irangiza cyane ibikorwa remezo, ibihingwa, amazu n’ibindi bintu bitandukanye, ari nako abantu barushaho kugira impungenge ko imibare y’abahitanwa nabyo yakomeza kwiyongera. Ikigo gishinzwe iteganyagihe, cyamaze kugaragaza ko kugeza kuri iyi tariki ya 30 Mata 2018, hazaba harimo kugwa imvura itarigeze igwa mu bihe byabanje.

Aha ni muri Nyabihu aho amazu menshi yasenyutse n’imyaka y’abaturage ikangirika bikomeye

Aha ni mu murenge wa Rugabano aho bita ku rutare rwa Ndaba aho inkangu yari yafunze umuhanda

Uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’ubufatanye bw’inzego zinyuranye zakuye mu muhanda ibisimu byari byaridukiyemo

Umuhanda Ngororero - Muhanga wo kugeza n’ubu ntabwo ari nyabagendwa kubera amazi y’umugezi wa Nyabarongo yarengeye ikiraro gitandukanya utu turere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
DEWDA MERRY Kuya 1-05-2018

ARUKO BIMEZE URWANDA HAFI YAHOSE BAVAMO KUKO IYIMVURA NTAWE ITAKOZEHO SI KIGALI GUSA NAHANDI HOSE BIRAKAZE.

Maniraguha Kuya 30-04-2018

Yesu weeee!!!!,u rwanda se ko rusenywe nimvura.dusigaranye iki?."nihanganishije abantu bose bangirijwe niyo mvura,ababishinzwe nibarebe uko bagabanya ingaruka mbi kuriyo mvura".murakoze!! mbandikiye mpereye uganda.

matcel Bakanirora Kuya 29-04-2018

Mugrre nikarpngi bwishyura-nyarusazi inzu,imihanda,by arid utter

matcel Bakanirora Kuya 29-04-2018

Mugrre nikarpngi bwishyura-nyarusazi inzu,imihanda,by arid utter

DUSABIMANA Madeleine Kuya 29-04-2018

UWO MUNTU NASHAKISHWE AFATWE, NABAKEKWAHO IZONZOGA ZINKORANO NDETSE NABANYWA IBIYOBYABWENGE,ABO BOSE NIBIGISHWE NIBYANGA BAGE BAHANWA KUKO IBYO BYOSE BIGANISHA KUBUGOME!.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...