konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibyaranze tariki 9 Mata 1994, umunsi washaririye Abatutsi hirya no hino mu gihugu

Ibyaranze tariki 9 Mata 1994, umunsi washaririye Abatutsi hirya no hino mu gihugu
9-04-2018 saa 12:20' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4199 | Ibitekerezo 1

Ku itariki nk’iyi ya 09 Mata, mu 1994 nyuma y’iminsi ibiri gusa Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye gushyirwa mu bikorwa, mu bice hafi ya byose by’igihugu hari hatangiye gukorwa ubwicanyi ndengakamere aho bwakorwaga n’Interahamwe ndetse n’ingabo zari zishinzwe kurinda perezida habyarimana

Kuri iyi tariki ya 9 Mata, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana bishe abatutsi bari bahungiye mu bice bitandukanye nko kuri kiliziya gaturika yitiriwe Mutagatifu Vincent wa Paloti i Gikondo.

Kuri uyu munsi kandi interahamwe zibifashijwemo n’abahoze ari ingabo za Habyarimana bahize bukware Abatutsi bari mu bice binyuranye nka Nyakabanda, Kimisagara no mu bice byo mu Burasirazuba nka Kabare na Nyamirama naho hicirwa Abatutsi batari bacye.

Umunsi nk’uyu nibwo Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza i Kibungo batangiye kugabwaho ibitero, maze naho hicirwa Abatutsi batabarika mu gihe bari bazi ko mu nzu y’Imana bashoboraga kuhabona ubuhungiro.

Interahamwe zishe Abatutsi muri Nyagatare I ubu ni mu karere ka Nyagatare. Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi 5 guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Kuri uyu munsi ubwicanyi bukomeye bwakozwe mu cyahoze ari Cyangugu ahitwa Nyarushishi, mu Majyaruguru muri Cyabingo na Kararama ho muri Gakenke, Nyundo na Rusiza ku Gisenyi hose Abatutsi barishwe mu buryo buteye ubwoba.

Umunsi nk’uyu na none, nibwo ingabo z’Abafaransa n’iz’Ababibiligi zatangiye guhungisha Abanyaburayi bari mu Rwanda mu gihe babonaga ko jenoside yari imaze gufata ubukana budasanzwe dore ko icyo gihe Abatutsi bicwaga izi ngabo zari zoherejwe na Loni zireba.

Tariki ya 09 Mata 1994, nibwo Maj. Gen. Paul Kagame yatangaje ko atangije urugamba kuri guverinoma y’abatabazi yari irimo gukora jenoside nyuma yo kubona ko amasezerano ya Arusha bitagishobotse ko ashyirwa mu bikorwa.

JPEG - 124 kb

Ingabo za Loni zirimo kujyana Abanyaburayi babaga mu Rwanda ku Kibuga cy’indege kugira ngo basubizwe mu bihugu byabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kayitare Kuya 10-04-2018

ariko koko mana nkabantu bishe abarwayi koko nabo bategereje kuramirwa nabaganga ngo ubuzima butabacika nkabo koko mana ubu uzabababarira?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...