AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imvura yateje inkangu yangije umuhanda Muhanga - Karongi, ubu nturi nyabagendwa

Imvura yateje inkangu yangije umuhanda Muhanga - Karongi, ubu nturi nyabagendwa
28-04-2018 saa 07:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5578 | Ibitekerezo

Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu, yangije byinshi birimo n’umuhanda Muhanga - Karongi wafunzwe n’inkangu, ubu uyu muhanda ukaba utari nyabagendwa ndetse abawukoresha bakaba basabwa gushaka ubundi buryo bw’ingendo bakoresha mu gihe hagishakwa icyakorwa.

Nk’uko byatangajwe na SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Karongi - Muhanga, ko utari gukoreshwa kuko mu murenge wa Rugabano aho bita ku rutare rwa Ndaba, inkangu yawufunze.d

Polisi y’u Rwanda irasaba abakoresha uyu muhanda n’abashobora kubangamirwa n’uko wafunzwe, ko bakwihangana mu gihe hagikorwa ibishoboka ngo iyo mbogamizi ivanwemo.

Imvura nyinshi yaguye muri ibi bihe yangije byinshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda, muri ibyo hakaba harimo n’amazu yagwiriye abantu barapfa, abagwiriwe n’inkangu ndetse n’abakubiswe n’inkuba. Yangije kandi imihanda, ibiraro, imyaka y’abaturage n’inyubako zitandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA