AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Abamotari bugarijwe n’ibibazo uruhuri ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo-Video

Kigali : Abamotari bugarijwe n’ibibazo uruhuri ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo-Video
22-05-2018 saa 10:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3948 | Ibitekerezo

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku mapikipiki bazwi nk’abamotari bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo kuba abashinzwe imyitwarire yabo (abasekirite) babaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba kandi ngo bibaza aho amafaranga batanga y’umusanzu ajya n’uburyo akoreshwa , ndetse ngo n’imyenda bambara bamamariza kompanyi z’itumanaho hano mu Rwanda, amafaranga avamo agirira akamaro abiyita ko babareberera.

Bamwe muri aba bamotari bawiye Ukwezi.com ko ibibazo by’inguti bafite ari uko hari amakoperative akora mu buryo bw’akajagari ugasanga n’amafaranga atangwa n’abanyamuryango nta gikorwa akoreshwa ahubwo ajya mu mifuka y’abayobozi.

Ikindi kibazo bavuze bafite ngo ni ikijyanye n’abashinzwe umutekano wabo babaka anmafaranga mu buryo budafututse ndetse bakanabaka ruswa.

Umumotari twasanze Kimironko muri Gasabo yagize ati “Mbese ni ukuvuga ngo abamotari twebwe tumeze nk’abantu batagira kirengera, tumeze nk’inyeshyamba kandi turi abantu basobanutse kuko ni akazi uyu ni umwuga umuntu akora yirinda kwiba, yirinda no guhemuka. Umwuga ushobora kubaho ukishyura inzu nta kibazo ariko ikibazo kiriho ni akavuyo kari mu buyobozi”

REBA VIDEO HANO :

Aba bamotari babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko nta buvugizi bafite ndetse n’ubuyobozi bwabo batazi imikorere yabwo ahubwo ahanini ababayobora usanga baharanira inyungu zabo aho guharanira guteza imbere abakora umwuga w’ubumotari. Ibi ariko bijye nyuma y’uko ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018, habaye amatora y’Umuyobozi mukuru wa Federasiyo y’Abamotari ku rwego rw’Igihugu, Ngarambe Daniel.

Uyu Ngarambe Daniel yabwiye Ukwezi.com ko ahanini usanga abamotari barangwa n’imyitwarire idahwitse ndetse ibyo kunyereza imitungo yabo ngo ntabiriho ahubwo we ibimuraje ishinga ari uguteza imbere umuntu wese ukora muri uyu mwuga w’ubumotari ndetse akaba yiteguye kugabanya akavuyo kavugwa mu mashyirahamwe y’abamotari abifashijwemo n’ikoranabuhanga aho azakora ibarura akamenya umubare w’abakora ubumotari hagamijwe kubagezaho ibibagenewe no kubakorera ubuvugizi.

Ntaganda Abdul, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Mujyi wa Kigali yavuze ko muri iyi federasiyo havuzwemo cyane abayobozi bigwiza ku mitungo yagakwiye kuba iteza imbere abamotari ugasanga bacunga nabi umutungo w’abanyamuryango ndetse aho gukemura ibibazo bakabyongera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA