konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Benjamin Netanyahu- Amafoto

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Benjamin Netanyahu- Amafoto
25-01-2018 saa 06:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1594 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aho aba bombi bahuriye mu nama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama, i Davos mu Busuwisi.

Muri iyi nama y’iminsi ine, Perezida Kagame yajyanye n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta.

Barimo kandi Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gas, Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Nk’uko byatangajwe n’urukuta rw’ibiro bya Perezida w’u Rwanda (Village Urugwiro), Perezida Kagame na Netanyahu bagiranye ibiganiro gusa ntihatangajwe icyo ibi biganiro byari bigamije.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku kubaka amahoro muri Afurika, aho yavuze ko ibisubizo ku bibazo abaturage bafite bitagomba gushakirwa ahandi ngo bibaturwe hejuru.

Iki kiganiro kandi cyari cyitabiriwe na Perezida Alpha Condé wa Guinea; Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Minisitiri w’Intebe wa Somali, Hassan Ali Khayre; Perezida wa World Economic Forum, Børge Brende; Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Kerry wabaye Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gushaka ibisubizo ku bibazo bafite, n’ubwo bitababujije gukomeza gutega amatwi ibyo abandi bababwira.

Ati “Abantu baratubwiraga ngo dukeneye kugabanya igihugu cyacu mo za leta zitandukanye ariko tukabiseka. Twarababwiye ngo ngo turi kuganira nk’Abanyarwanda, none ni gute kandi muratubwira icyo gukora nka bande?

Kagame yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera ku iterambere rikomeye mu myaka ishize, ariko bazirakana ko ibibazo bafite ari ibyabo kandi bakabishakira ibisubizo ari nako bakomeza kubaka ubushobozi bwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...