AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Bashushanyije imirongo yo gufasha abantu kwirinda coronavirus

29-03-2020 saa 09:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1645 | Ibitekerezo

Imwe mu nama zihabwa abaturage mu kwirinda icyorezo cya coronavirus nshya yahawe izina rya COVID-19 ni ugushyira intera ya metero hagati yabo.

Mu isoko rya Musha, riherereye mu murenge wa Musha, rirema ku wa Kabili no ku wa Gatanu hashushanyijwe imirongo mu muhanda mu rwego rwo gufasha abantu barema iri soko kubahiriza intera ya metero hagati yabo.

Iyi mirongo ikoreshwa n’abagiye kwinjira muri iri soko kandi mbere yo kwinjira muri iri soko umuturage abanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Ubyibagiwe haba hari abashinzwe kumwibutsa.

Abaremye iri soko ku wa Gatanu baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko bagereranyije na mbere abari baririmo ari bake kubera ko ryasigajwemo abacuruza ibiribwa gusa.

Umwe mu bacuruzi yagize ati "Umuntu uje kunsaba serivise musaba gushyiramo intera ya metero yasanga mfite abandi bakiriya nkamusaba ko aba agiye kugura ibindi akaza kugaruka"

Yakomeje agira ati "Ikintu gihenze ni ubuzima tugize ubuzima ibintu byazaza nyuma y’iki cyorezo. Tugerageza kwibukiranya ngo abantu badahagarara ari igikundi "

Umwe mu baguzi yagize ati "Iri soko ryabaga ririmo abantu benshi kuko ni isoko mpuzamahanga, ariko kubera kino cyorezo nawe urabona ko ririmo abantu bake. Icya mbere ni ubuzima"

Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko bigitangira abaturage batumvaga agaciro k’izi ngamba zo kwirinda covid-19 ariko ngo bitewe n’uko bahora bumva ku maradiyo ko hari abarwayi bashya babonetse bageze aho barabyumva.

Ati “Ku masoko. Udusoko twa nimugoroba twose twatugezemo, tuganya amasaha ya nimugoroba kugira ngo hatazamo abasinzi no kuvundana. Ibi byose rero bidufasha mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo. Mu guhana intera twashyize abayobozi kugira ngo badufashe ari mu guhana intera, ari ugukaraba, ibyo byose birimo birakorwa kugira ngo twubahirize amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus”.

Meya Rutaburingoga ku wa Kane yavuze ko abari bamaze gucibwa amande y’uko batubahirije amabwiriza yo kwirinda coronavirus bari 60.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...