AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kampani rukumbi icuruza interinete ya 4G mu Rwanda yahombye miliyoni 25 z’ amadorali

Kampani rukumbi icuruza interinete ya 4G mu Rwanda yahombye miliyoni 25 z’ amadorali
20-05-2019 saa 14:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3360 | Ibitekerezo

Kampani y’ ikoranabuhanga (KtRN), ari nayo rukumbi icuruza interinete ya 4G LTE mu Rwanda ikomeje kugwa mu bihombo kuko mu mwaka wa wa 2018 yahombye miliyoni $25.

Imibare yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’ ubucuruzi ya Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko iyi kampani ya KTRN yinjije miliyoni 13 z’ amadorali y’ Amerika bisobanura ko ariyo ikora nabi muri Kampani zose za Koreya zicuruza ibijyanye n’ ikoranabuhanga ‘Korea Telecom group’.

Ihuriro ry’ ibigo bicuruza interinete mu Isi GSMA rinenga ibyo kuba KTRN yarihariye isoko rya interinete ya 4G mu Rwanda kuko bituma intego za GSMA zo kugeza ku baturage interinete yihuta kandi ihendutse zitagerwaho.

GSMA isaba abashinzwe interinete mu Rwanda gufungura isoko kugira ngo abashoramari babe benshi.

Mu nama ya Transform Africa KtRN yamuritse interinte ya 5G ariko ivuga ko itazayicuruza mu Rwanda itabanje kugira ibiganiro na Leta y’ u Rwanda.

KTRN ivuga ko interinete ya 4G iyiranguza kuri make abayiranguye bakayicuruza kuri menshi bivuze ko ariyo mpamvu ituma interinete ikomeza guhenda.

Hagati ya 2014 na 2017, iyi kampani y’ Abanyakoreya yahombye miliyoni 73.2 z’ amadorali y’ Amerika.

Mu mpera z’ umwaka ushize wa 2018 KTRN yirukanye umuyobozi mukuru ishyiraho undi ngo ahangane n’ ibi bihombo ashaka amasoko mashya.

Umuyobozi Mukuru wa mushya wa KTRN Dae Heak An Aaron aherutse kubwira Rwanda Today ko bari bizeye ko abakenera 4G LTE baziyongera.

Mu mezi ya mbere akigera kuri uyu mwanya yashyizeho tekinike yari igamije kongera abakoresha interinete ya 4G kuri smartphones.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...