AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: ‘Ruswa si icyorezo cya Afurika’ Perezida wa Namibia Geingob

Kigali: ‘Ruswa si icyorezo cya Afurika’ Perezida wa Namibia Geingob
10-12-2019 saa 07:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1188 | Ibitekerezo

Abanyacubahiro Perezida Geingob na Perezida Kagame bamena urukuta nk’ ikimenyetso cyo gukuraho inzitizi zituma ruswa idacika

Perezida wa Namibia Hage Geingob yavuze ko abayobozi bagomba gukorera mu mucyo bananemera kubazwa inshingano kugira ngo abo bayobora bagirirwe icyizere.

Uyu mukuru w’ i igihugu uri mu Rwanda ku nshuro ya kane kuva yagera ku butegetsi yavuze ko yasomye amateka y’ u Rwanda, ndetse ko yahuriye na Perezida Kagame muri Kenya mu nama ya African, Caribbean and Pacific. Iyi nama yatangirijwe muri Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2019.

Yagize ati “Ruswa ni icyaha dukwiye kurwanya dufatanyije, ariko si ibyo gusa ahubwo gukorera mu mucyo no kwemera kubazwa inshingano bituma tugirirwa icyizere. Twebwe nk’ abayobozi gukorera mu mucyo no kwemera kubazwa inshingano bituma abaturage batwizera”.

Yongeyeho ati “Ruswa si icyorezo cya Afurika. Ku batekereza ko ruswa ari inyafurika, ninde utuma Afurika imungwa na ruswa?”.


Perezida wa Namibia Hage Geingob

Guhyashya ruswa birashoboka- Infantino

Perezida w’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA, Gianni Infantino yagaragaraje ko kurandura ruswa bishobora igihe habaho gushyirahamwe. Na we yabitangarije i Kigali mu muhango wo gutanga ibihehembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa.

Yagize ati "Kimwe no mu mupira w’ amaguru, turi ikipe. Bamwe ni abanyembaraga abandi ni abanyantege nke. bamwe bamunzwe na ruswa, abandi oya, twese tugomba kurwana dufatanyije tugatsinda urugamba rwo kurwanya ruswa"


Perezida wa FIFA Gianni Infantino yagaragaje ko gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa bishoboka

Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat avuga ko ruswa ihombya Afurika miliyari ziri hagati 50 na 60 z’ amadorali ya Amerika.

Ku rutonde rw’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane rwasohotse muri uyu mwaka wa 2019 nta gihugu nta kimwe cyo muri Afurika kiri mu bihugu 25 bya mbere ku Isi birimo ruswa nke. Seychelles iza hafi kuri uru rutonde iri ku mwanya wa 28.

Isano hagati ya Demukarasi na ruswa

Raporo zikorwa n’ imiryango mpuzamahanga itari iya Leta zigaragaza ko henshi muri Afurika Demukarasi icumbagira. Umuyobozi wa Transparency International Delia Ferreria avuga iyo bagenzuye basanga ibihugu bicumbagira muri demukarasi ari nabyo bibamo ruswa nyinshi.

Agira ati "Ruswa ikunze kugaragara aho demukarasi itubahirizwa. Twabibonye mu bihugu byinshi aho abanyapolitiki bakoresha ruswa mu nyungu zabo"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...