AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Mu Rwanda abarwayi ba COVID-19 bamaze kuba 40

Mu Rwanda abarwayi ba COVID-19 bamaze kuba 40
24-03-2020 saa 22:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1080 | Ibitekerezo

Minisitiri y’ Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 24 Werurwe 2020, habonetse abandi bantu 4 banduye covid-19 bituma abarwayi baba 40. Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko impamvu ku munsi w’ ejo hashize abarwayi biyongereye cyane ari uko bafashe ingamba yo gupima no gushyira mu kato abinjiye mu Rwanda bose mbere gato y’uko ingendo z’indege zitari izitwaye imizigo n’ubutabazi zihagarikwa.

Ababonetse none ni abantu babiri baturutse I Dubai, umuntu umwe waturutse I Buruxelles mu Bubiligi, n’undi muntu umwe wahuye n’uwanduye coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’ Ubuzima itangaza ko abagenzi bose baherutse kwinjira mu Rwanda bahise bapimwa ndetse bashyirwa mu kato. Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari korohererwa.

Ku munsi w’ ejo tariki nibwo mu Rwanda habonetse umubare munini w’ abarwayi ba COVID-19 kuko habonetse abarwayi 17 umunsi umwe. Minisiteri y’ Ubuzima yashimye ubwitange bw’ inzego z’umutekano mu gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho na Minisitiri w’ Intebe arimo guhagarika ingendo ziva mu karere zijya mu kandi.

Polisi y’ u Rwanda iri gutangira buri mugenzi yaba uri mu modoka cyangwa ugenda n’amaguru ikamubaza aho agiye yasanga impamvu yatumye ava mu rugo itihutirwa cyane agasabwa gusubira mu rugo.

Iyi virusi yatangiriye mu gihugu cy’ Ubushinwa, bafata ingamba zikomeye zirimo kuguma mu rugo ubu ubuzima bwatangiye kugaruka kuko iyi virusi bamaze kuyihashya. Biteganyijwe ko ejo ku wa Gatatu abaturage bo mu mujyi wa Wuhan aho iyi virusi yabonetse bwa mbere bazasohoka mu mazu bamaze amezi 2 badasohokamo ngo batandura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...