AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr
4-06-2019 saa 16:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 472 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yifurije abayisilamu bose abo mu Rwanda n’ abo mu bindi bihugu byose ku Isi umunsi mwiza wa Eid al-Fitr.

Eid al-Fitr ni umunsi usoza igisibo cya Ramadan, ukwezi abayisilamu bamara biyegereza Imana.

Ku munsi wa Eid al-Fitr abayisilamu baba bari mu byishimo bikomeye. Batumira abavandimwe n’ inshuti bagafatanya mu byishimo baba barimo kuri uyu munsi.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “Ndifuriza abavandimwe na bashiki bacu b’ abayisilamu mu Rwanda no ku Isi hose kwizihiza Eid al-Fitr mu byishimo.”

Mu butumwa bwe Perezida Kagame yongereho ijambo #EidMubarak ashyiraho n’ akamenyetso k’ umusigiti bisobanuye kwifuriza Eid al-Fitr nziza abayisikamu bose.

Abayislam basiba iyo ukwezi kwagaragaye bagasiburuka iyo ukwezi na none kugaragaye bagendeye ku mvugo y’Intuma y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga ko abayislam basiburuka iyo ukwezi kugaragaye.

Ku munsi nk’ uyu wa Eid al-Fitr nubwo uba ku itariki ihindagurika, iyo umuryango w’ abayisilamu mu Rwanda RMC utangaje itariki Eid al-Fitr izaberaho, Leta y’ u Rwanda ihita itangaza ko kuri iyo tariki ari umunsi w’ ikiruhuko ku bakozi ba Leta bose mu rwego rwo kwifatanya n’ abayisilamu kuri uyu munsi w’ ibyishimo.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu ibihumbi birindwi bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...