konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuryango wa Patrick Karegeya wahagaritse iperereza ku iyicwa rye

Umuryango wa Patrick Karegeya wahagaritse iperereza ku iyicwa rye
17-01-2019 saa 12:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4278 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2019 nibwo muri Afrika y’epfo hagombaga gutangira iperereza ryo kumenya uwishe Patrick Karegeye, wahoze akorera urwego rw’ubutasi mu Rwanda, ariko umuryango we wabihagaritse

Muri Afrika y’epfo, umucamanza azatangira kumva abantu bafite icyo bazi ku rupfu rwa Patrick Karegeya wahoze ari umukuru w’iperereza mu Rwanda.

Ni isuzuma rikorwa n’umucamanza ritandukanye n’urubanza. Abakekwaho uruhare mu bwacanyi bwakorewe Patrick Karegeya, bivugwa ko bahunze cyangwa bihishe muri Afrika y’epfo.

Karegeya yigeze kuba umukuru w’urwego rw’iperereza mu Rwanda, ariko mu nyuma ntiyakomeje guhuza na Perezida Paul kagame.

BBC yatangaje ko Umugore wa Karegeya, Leah, yavuze ko umuryango usanga byaba byiza abakekwa bagejejwe imbere y’ubucamanza hakaba urubanza nyirizina.

Ariko bishobora kugora cyane Afurika y’epfo gusaba u Rwanda abakekwa bari muri icyo gihugu.

Urukiko rwabwiwe ko umukuru w’urwego rw’ubushinjacyaha yohereje ibaruwa isaba ko hatagira abakurikiranwa. Biravugwa ko hashobora kuba hari abandi bantu bakekwa.

Umucamanza azafata umwanzuro mu cyumweru gitaha, wo kwemeza niba iki gikorwa cyo kumenya uko Karegeya yapfuye, kigomba gukomeza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...