AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Urukiko rugiye gusuzuma niba koko Col Tom Byabagamba afunzwe nabi

Urukiko rugiye gusuzuma niba koko Col Tom Byabagamba afunzwe nabi
31-05-2019 saa 21:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2944 | Ibitekerezo

Urukiko rw’ubujurire i Kigali uyu munsi rwavuze ko rugiye gusuzuma uko Col Tom Byabagamba na bagenzi be bafunzwe, nyuma yuko barubwiye ko bafunze nabi kandi binyuranye n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, uru rukiko rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame na ’Jenerali’ uri mu zabukuru Frank Rusagara n’umushoferi we Sergeant François Kabayiza.

Aba mu mwaka wa 2016 bakatiwe gufungwa bahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwamamaza nkana ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu - ibyaha abaregwa bahakanaga.

Col Byabagamba warindaga Kagame avuga ko afunze uko bitagenwe n’urukiko.

Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara bakatiwe
Ubushize mu rukiko ubushinjacyaha bwavuze ko ubujurire bwabo budakwiye kwakirwa kuko hari ibyo butujuje, ariko bo bavuze ko bafunze nabi kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, uru rukiko rwanzuye ko ubusabe bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite. Abacamanza bavuze ko urukiko rugiye kugenzura ibyavuzwe n’abaregwa ko bafunze nabi.

Col Byabagamba ufungiye kuri gereza ya gisirikare ya Mulindi, yavuze ko amaze imyaka itanu afungiye mu kato n’itatu adasurwa, naho Frank Rusagara yinubiye ko afungiye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe kandi urukiko rwarategetse ko afungirwa muri gereza ya gisirikare ya Mulindi.

Abacamanza bavuze ko urubanza ruzakomeza ku itariki 13 y’ukwezi gutaha kwa gatandatu, urukiko rugaragaza uko rwasanze abaregwa bafunze n’iburanisha rigakomeza.

Iyi nkuru tuyikesha BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...