AMAKURU

UKWEZI
pax

Umusaza yapfushije umugore ahita yiyahura

Umusaza yapfushije umugore ahita yiyahura
19-06-2020 saa 22:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2424 | Ibitekerezo 5

Umusaza w’ imyaka 61 witwa Ben Wiid yiyahuye nyuma yo kubona umugore we apfiriye mu mpanuka.

Byabereye muri Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu ushize. Ubwo Wiid na Raina bagongaga ikamyo itwara peterole bari mu nzira bataha.

Wiid na Raina bakoze impanuka saa sita z’ amanywa ubwo bari mu mujyi wa Grabouw.

Uyu musaza wagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugabo yiruka akinaga mu muriro ubwo ikamyo yashyaga.

Muri iyo video uyu mugabo yumvikana avuga ngo ’Ntimureba ko umugore wanjye apfuye, mundeke, Mundeke’

Aya magambo niyo uyu musaza yavuze yirukira mu muriro kwitwika ari muzima. Umurambo w’uyu musaza n’umugore we wabonetse yahindutse ivu.

Ku wa mbere w’ iki cyumweru nibwo nibwo hamenyelanye ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari Wiid na Raina.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’ Epfo bivuga ko mbere y’ uko Wiid yijugunya mu muriro yabanje kwegereza isura ye ku isura y’ umugore we kugira ngo yumve niba umugore we agihumeka.

Nyuma yo gusanga umugore we yashizemo umwuka nibwo yanyarukiye mu muriro. Umuvugizi wa Polisi ya Cape Town yemeje aya makuru avuga ko nyuma yo kuzimya iyi nkongi aribwo basanzemo imirambo ibiri yahindutse umuyonga.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo avuga ko atahise amenya impamvu uyu mugabo yiyahuye kandi yari yagize amahirwe yo kurokoka.

Umusaza yiyahuye mu muriro nyuma yo gupfusha umugore we


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
NI Adriem Kuya 25-06-2020

Nibyizako abashakanye
bago mba gusabana imbabazi
bakabana neza mumuryango

NI Adriem Kuya 25-06-2020

Nibyizako abashakanye
bago mba gusabana imbabazi
bakabana neza mumuryango

Mukanyandwi riberata Kuya 21-06-2020

Kwiyahura ntabwo aribyo.

Mukanyandwi riberata Kuya 21-06-2020

Kwiyahura ntabwo aribyo.

kayitare Kuya 21-06-2020

aba bantu bakundanaga byukuri pe gusa uyumusaza sinamugaya ko yafashe iki cyemezo buriya yabonaga ntawundi mugore azabona yahurukundo nkuwo yarafite Imana ibahe iruhuko ridashira

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...