AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abagabo baca inyuma abagore babo nibo bakunze kwicwa n’umutima

Abagabo baca inyuma abagore babo nibo bakunze kwicwa n’umutima
22-06-2020 saa 09:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3852 | Ibitekerezo

Inzobere mu kuvura indwara z’umutima zivuga ko abafatwa n’indwara y’umutima bari gutera akabariro bagahita bapfa abenshi ari ababa bari guca inyuma abagore babo.

Byatangajwe na Marc Gillinov na Steven Nissen bombi bamaze igihe bavurira indwara z’umutima mu bitaro bitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika kita ku ndwara y’umutima bwiswe ‘a scientific statement from the American Heart Association’ bwagaragaje ko 75% by’abagabo bicwa n’indwara y’umutima ubafata mu gihe barimo basambana n’umugore utari uwabo. Ibi byago ngo byiyongera iyo uwo mugabo arusha imyaka myinshi uwo mugore.

Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirambo 5 559 y’imfu zabaye ku bagabo zitunguranye.

Ubundi bushakashatsi busesengura impamvu abantu bafatwa n’indwara y’umutima mu gihe cyo gutera akabariro bwakozwe na Paul Newman nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fobes.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushakashatsi yagaragaje ko bibaho gace kuba umutima wafata umugabo mu gihe ari gutera akabariro gusa ngo muri ako gace kabaho ubwiganze buri ku bagabo baba bari guca inyuma abagore babo.

Mu gitabo yanditse ashyira ahagaragara ubu bushakashatsi yari aho yanditse aburira abagabo bafite indwara y’umutima ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 647 000 bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka. Ni ukuvuga ko mu bantu bane bapfa muri Amerika umwe aba azize indwara z’umutima. Iki gihugu kitakaza miliyari 219 z’amadorali buri mwaka kubera indwara z’umutima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka indwara z’umutima na stroke byica abantu miliyoni 17 ku Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA