AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibintu 5 wakorera umukunzi wawe yababaye ukamufasha gusubirana akanyamuneza

Ibintu 5 wakorera umukunzi wawe yababaye ukamufasha gusubirana akanyamuneza
29-11-2019 saa 10:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9023 | Ibitekerezo

Imibare y’ abashakashatsi yerekana ko uburakari bugira ingaruka kuri 18% by’ abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika. Guteretana akenshi bifatwa nk’ ibintu by’ umunezero, ariko kuba uwo mukundana yarakaye cyangwa afite umunabi ntibivuga ko uwo munsi guteretana bihagarara.

Iyi nkuru ikubiyemo ibintu bitandukanye wakorera umukunzi wawe igihe afite umunabi kugira ngo akanyamuneza kagaruke.

1.Igitaramo

Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

2. Filime

Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi muri bo, ariko hari abandi bidafasha. Igihe ubizi ko umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga.

3. Guteka

Umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi.

4. Kwiga

Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

5. Kuganira

Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Mukuganira n’ umukunzi wawe ufite umunabi niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumuremamo icyizere ko ibyiza biri imbere.

Igihe ugerageje gufasha umukunzi wawe ukabona ntacyo bitanga ningombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.

Src : Wikihow


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA