AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya inshuro ukwiye kubabarira umukunzi wawe igihe umufashe aguca inyuma

Menya inshuro ukwiye kubabarira umukunzi wawe igihe umufashe aguca inyuma
8-12-2019 saa 15:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7600 | Ibitekerezo

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri iki gihe ikintu cyo gucana inyuma cyeze, kandi ko kigenda gifata intera haba ku ruhande rw’ abagabo no ku ruhande rw’ abagore. Imbabazi ni ikintu cy’ ingenzi mu rukundo. Urukundo rutarimo kubabarira ruba rwarapfuye.

Kubabarira umukunzi wawe, ni ngomba kandi kwihangana nabyo nta kigero kibaho umuntu atarenza. Ikibazo ni ukumenya ngo ngomba kubabarira kugeza ku kihe kigero.

Gucana inyuma ni umuco umaze imyaka myinshi. Byari ibintu bisanzwe mu Bagereki n’ Abaromani mbere y’ iterambere ry’ inganda. Magingo aya ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika 40% nibura inshuro imwe mu buzima baba baraciye inyuma abagore babo, mu gihe abagore 25% aribo bemera ko nibura inshuro imwe mu buzima baciye inyuma abagabo babo.

Ikibazo si impamvu abashakanye bacana inyuma , ikibazo ni wababarira uwo mwashakanye umufashe aguca inyuma ? Ese wamubabarira kangahe ?

Umuntu uguca inyuma abikora aziko utazamufata kandi n’ iyo umufashe ukamubabarira n’ ubutaha yakongera avuga ko atazongera kumufata.

Reka twifashije izi ngingo turebe

1. Umugabo ashobora kuba akunda umugore we ariko akamuca inyuma gusa kugira ngo yumve uko undi mugore amera, ibi no mugore birashoboka.

2. Kwirengagiza amarangamutima y’ uwo mwashakanye ni ikintu gishobora gutuma aguca inyuma n’ iyo yaba atari abifite muri gahunda.

3. Bishobora no kubaho nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma ariko uko byagenda kose byitwa gucana inyuma.

4. Akarenze umunwa karushya ihamagara, none amazi yaba yararenze inkombe ?

El clema, dukesha iyi nkuru, ifite inkuru mpamo y’ umugore wafashe ku nshuro ya kabiri umugabo we asambana n’ undi mugore nyuma y’ igihe kirenga umwaka amubabariye. Ni umuryango ubanye neza cyane. Uyu mugore yarongeye aramubabarira.

Hashize undi mwaka , uyu mugabo yongeye gufatirwa muri cya cyaha ariko kuri iyi nshuro, umugore byaramurenze abura umutima w’ imbabazi ajya kwaka gatanya.
Igishimishije ni uko avuga ko agikunda uyu mugabo, gusa ngo ntafite umutima wo kumubabarira ku nshuro ya 3.

Byashoboka ko hari abantu batemeranya n’ uyu mugore, bakumva ko niba agikunda umugabo we akwiye kumubabarira bagakomeza bakabana cyane ko nta mubare ntarengwa w’ inshuro ukwiye kubabarira uwaguciye inyuma ubaho. Wowe urabyumva ute ? Igitekerezo cyawe gisangize abandi mu mwanya wagenewe ibitekerezo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA