AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uko byagendekeye umugore wabonye umugabo arizwa no kujugunya agakarito ku kibuga cy’ indege

Uko byagendekeye umugore wabonye umugabo arizwa no kujugunya agakarito ku kibuga cy’ indege
11-07-2019 saa 19:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13618 | Ibitekerezo 2

Umugore witwa Ivelise Hernandez wo muri Leta ya Florida , muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiye ku kibuga cy’ indege cya St. Petersburg ari kumwe n’ umukunzi we Rico, bagezeyo bahurirayo n’ umugabo batazi afite ikarito.

Aho basakira, uwo mugabo yari imbere yabo. Abashinzwe umutekano basatse ibintu byose uwo mugabo yari afite. Mu byo uwo mugabo yari afite harimo ikarito yari ifunze neza, abashinzwe umutekano basabye uwo mugabo gufungura ikarito barebyemo bahita bategeko uwo mugabo kujya kuyijugunya muri poubelle.

Kubera igitero cy’ iterabwoba cyabaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 11 Nzeli 2001, umutekano ku kibuga cy’ indege icyo ari cyose cyo muri Amerika uritonderwa cyane.

Uwo mugabo wategetswe kujya kujugunya ikarito muri poubelle yabanje kubyanga ariko birangira agiye kuyijugunya afite agahinda n’ amarira menshi.
Ivelise wari ugiye gutega indege na Rico wari umuherekeje bagize amatsiko menshi ku cyari muri iyo karito cyatumye umugabo arira.

Ivelise amaze kurira indege agiye Rico wasigaye ku kibuga cy’ indege yasubiyeyo acunga abashinzwe umutekano akora muri poubelle akuramo ya karito arayitahana.


Ivalise na Rico bamaze gufungura ikarito

Ivelise avuye aho yari yaragiye bafunguye ya karito basanga harimo akabumbe gato cy’ ikirahure(boule de neige). Barebye muri ako kabumbe basanzemo amafoto. Ifoto imwe yari iy’ umwana muto w’ umukobwa, indi ari iy’ umusaza n’ umukecuru. Ku ifoto y’ uwo mwana w’ umukobwa hari handitse ngo “Turagukunda Katie. Nana na Papa 25/01/16 ”.

Ivelise akimara kubona ayo mafoto yiyumvisemo ko wa mugabo wo ku kibuga cy’ indege impamvu yarize ari uko ako kabumbe ari ak’ agaciro gakomeye kuriwe. Ivalise yatekereje ko ako kabumbe ari urwibutso rw’ umuryango wa wa mugabo atangira gushakisha nyirako.

Yafotoye amafoto yari muri ako kabumbe ayashyira kuri facebook mu rwego rwo kurangisha. Abantu bamufasha gukwirakwiza ubwo butumwa ari benshi, ubwo butumwa bugera k’ ushinzwe umutekano ku kibuga cy’ indege(wawundi wategetse ko ako kabumbe kajugunywa), abwoherereza umugore we.

Uwo mugore wohererejwe ubwo butumwa akora ku mu nzu yitwa ‘Things Remembered’ ikora impano. Uwo mugore yarebye iyo mpano amenya umuntu wayikoresheje, afata nimero y’ uwo muntu ayoherereza Ivalise.

Ivalise wari ugifite amatsiko yo kumenya byinshi kuri iyo mpano idasanzwe, yasanze uwakoreshe iyo mpano ari Linda Modry, byari ibyishimo bidasanzwe kuri Linda ubwo yabonaga impano yari yarakoresheje igahezwa ku kibuga cy’ indege.


Ivalise ahura na Linda n’ umugabo wategetswe kujugunya ikarito

Linda yari yakoreje iyo ‘boule de neige’ kugira ngo azayihe umukobwa we ku isabukuru y’ imyaka 5. Ku bw’ amahirwe ako kabumbe kageze kuri Linda umunsi w’ isabukuru utaragera. Ivalise ajya kureba Linda ntabwo yateze indege.

Uwo mukobwa wari gukoresherezwa umunsi mukuru yitwa Katie. Katie ntabwo tariki 25 Mutarama 2011 aribwo yavutse ahubwo nibwo Linda na Michel bamwakiriye nk’ umwana wabo mu muryango .

Ivelise yarongeye atangaza inkuru yose kuri facebook abwira abantu uko byamugendekeye, abantu benshi baramushira ko ari umugore warezwe.

Mu babonye iyi nkuru harimo ushinzwe umutekano ku kibuga cy’ indege wahise asobanuriye Ivalise , imvano yo kuba iyo boule de neige yarajugunywe.


Boule a neige iruta akadenesi mu bunini ntabwo yemewe mu ndege

Boule de neige ifite ubunini buruta ubwa akadenesi ntabwo yemeye kwinjizwa mu ndege, kuko imbere muri boule de neige haba harimo gaz. Abashinzwe umutekano ntabwo baba bizeye 100% niba iyo gaze irimo imbere iri muzishobora gushyira ubuzima bw’ abantu mu kaga cyangwa niba ari gaze yoroheje. Niyo mpamvu boule de neige nini itewe mu ndege

Src: Tops.easyvoyage.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
uwera vanessa Kuya 8-08-2019

abantu mwandicyira icyi cyinyamakuru muzige neza kwandika icyinyarwanda

Amatsiko Kuya 7-08-2019

Nasomye mfite amatsiko ariko mbona ntacyo Imariye .

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...