AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo wasambanye n’ abagore 500 adakoresha agakingirizo yahishuye icyakurikiyeho

Umugabo wasambanye n’ abagore 500 adakoresha agakingirizo yahishuye icyakurikiyeho
11-06-2019 saa 09:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13561 | Ibitekerezo

Danny Wilkins wahoze akina umukino w’ iteramakofe yavuze ko yigeze kuba imbata y’ ubusambanyi akajya asiga abakobwa b’ inshuke mu nzu bonyine akajya gusambana n’ amahabara ibintu yemeza ko byamutwaraga amafaranga atari make buri ku cyumweru.

Uyu mugabo w’ imyaka 37 w’ ahitwa Preston mu gihugu cy’ Ubwongereza avuga ko yasambanye n’ abagore 500 bo mu bihugu bitandukanye, ngo ntiyitaga ku myaka bafite ibara ry’ uruhu rwabo icyo yabaga akeneye ni ukwimara irari.

Danny wari ufite abana babiri b’ abakobwa, uw’ imyaka 6 n’ uw’ itanu avuga ko yigeze kubasiga mu nzu ari kuri noheli akajya kwisambanira.

Yakoreshaga amayero 500 (ibihumbi 500 mu mafaranga y’ u Rwanda) buri cyumweru ku ndaya, akanakoresha amayero 300 buri cyumweru agura ikiyobyabwenge cya cocaine.

Ati “Nagiye gusambanira muri hoteli, umugore wanjye Sarah arankurikira ntabizi. Afata amafoto na terefone. Nagerageje kwisobanura biba iby’ ubusa kandi sinamurenganya”

Sarah w’ imyaka 36 yahise yaka gatanya atandukana n’ umugabo we bashyingiranywe nyuma y’ umwaka bamenyanye.

Danny yabwiye The Sun kubera gutagaguza amafaranga yashidutse afite ideni ry’ amayeyo 15 000 (miliyoni 15 z’ amafaranga y’ u Rwanda).

Ibi ngo byahuriranye no kuba umugore we Sarah bashyingiranywe afite imyaka 23 yaramutaye bimutesha umutwe agerageza kwiyahura.

Yaretse ubusambanyi asubirana n’ umukobwa banyaranye mbere y’ uko ashyingirwa

Uyu mugabo wasezeye mu iteramakofe kubera imvune yagize mu bujana avuga ko impamvu atakoreshaga agakingirizo ahanini byaterwaga n’ uko yabaga yasinze.

Danny yaje kugera aho abona ko ari kwangiza ubuzima bwe afata umwanzuro ahagarika itabi n’ ubusambanyi. Ubu arera abana be babyaranye n’ umugore bashyingiranye ngo ashaka gusana umubano we nabo yangije. Gusa nubwo yita kuri aba bana afite abana benshi barimo abo atazi aho baherereye n’ uko babayeho.

Uyu mugabo afite abaganga bakurikirana ubuzima bwe kuko yaje kumenya ko yari arwaye indwara yo kuba imbata y’ ubusambanyi ‘Sex addiction’.

Steve Pope , umunyanama w’ ababaye imbata y’ imibonano mpuzabitsina avuga ko iyi ndwara ibaho kandi ngo umuti wayo si ugusambana kenshi no gukoresha ibiyobyabwenge kuko byombi byangiza ubuzima.

Danny kuri ubu uvuga ko amaze amezi 9 adasambana , avuga ko nawe ashaka kuba umujyanama w’ abahuye n’ ikibazo cyo kuba imbata y’ imibonano mpuzabitsina.

Ati “Ndashaka gufasha abandi kwirinda ishyano nahuye naryo”.

Danny yavuye mu ngeso mbi ubu ni umugabo watangiye ubuzima bushya bufite icyerekezo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA