AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukinnyi wa Filime yahishuye ko ‘Umukunzi we ashaka ko baryamana inshuro 300 ku munsi’

Umukinnyi wa Filime yahishuye ko ‘Umukunzi we ashaka ko baryamana inshuro 300 ku munsi’
16-11-2019 saa 09:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6987 | Ibitekerezo

Umukinnyi wa Filime wo mu gihugu cya Gambia witwa Princess Shyngle yashyize ahagaragara ibyari amabanga mu rukundo rwe n’ umusore wo muri Senegal.

Uyu mukobwa mu butumwa bukubiye muri video yashyize kuri instagram yavuze ko atagishoboye kwihanganira ibyo umukunzi we amusaba.

Princess Shyngle yavuze ko uyu mukunzi we kuva bemereranya ko bashyingiranwa yahise atangira kumusaba ko basambana.

Uyu musore ngo avuga ko uyu mukobwa agomba kumuha ibyo yifuza ‘kuryamana nawe inshuro 300 ku munsi’ kuko ngo yatanze inkwano.

Uyu mukobwa Princess Shyngle avuga ko atagishoboye kuba muri uyu mubabaro nk’ uko yabitangaje.

Princess Shyngle w’ imyaka 29 ari mu bakobwa bafite imiterere ikurura abagabo muri Afurika, gusa mu ntangiriro z’ ukwezi gushyize yashyize ubutumwa kuri instagram avuga ko kugira imiterere ikurura abagabo bimubangamiye. Yagize ati "Kugira imiterere ikurura abagabo ni ishyano. Kuri iyi nshuro nanze umubiri wanjye".

Uyu mukobwa ntabwo yavuze icyamuteye kwandika aya magambo icyo gihe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA