AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuririmbyi w’ izihimbaza Imana yagaragaje ibibi byo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima

Umuririmbyi w’ izihimbaza Imana yagaragaje ibibi byo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima
5-03-2020 saa 07:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7984 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi w’ indirimbo zihimbaza Imana umaze kubaka izina mu gutanga inama zifasha mu kubaka ingo yaburiye abashakanye ababwira ko gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima bigira ingaruka mbi ku mwana usamiwe ahatabona.

Patience Akpabio wo mu gihugu cya Nigeria yasabye abashakanye kujya babanza gucana amatara mbere yo gutera akabariro avuga ko bizazana imitekerereze myiza mu isi no gukorera mu mucyo (transparency).

Nk’uko byatangajwe na Independent mu butuma Patience yashyize kuri facebook yagize ati “Ntimuzongere gukorana imibonano mpuzabitsina mu mwijima n’abagabo banyu. Turi muri 2020 muge mucana amatara. Umwana usamiwe mu mwijima abona Isi mu buryo butandukanye n’uwasamiwe ahari urumuri”.

Yakomeje agira ati “Reka tuboneshereze Isi tubihereye mu buriri kugira ngo tugire Isi ikorera mu mucyo n’abana bafite imitekerereze myiza”.

Avuga ko umugabo ukoreye imibonano mpuzabitsina mu mwijima yitwara nk’ umuntu utabona ati “Reka ntituzongere kwita abana bacu ba Okon(bisobanura ijoro) ahubwo tuge tubita ba Uwana (bisobanura Umucyo).

Okon na Uwana ni amazina yo mu rurimi rw’ Ikiyoruba rukoreshwa muri Afurika yo mu Burengerazuba muri Nigeria, Togo na Benin.

Yakomeje agira ati “Mucane amatara ikaramu ige ku gitabo cy’umugore nta guhuzagurika”.

Patience Akpabio yasoje ubutumwa bwe yongera kwibutsa abasore n’inkumi k obo icyo basabwa ari ukurinda ubusugi n’ubumanzi ngo imibonano mpuzabitsina igenewe abashakanye gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA