AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umusore w’ Umunyarwanda yakunze umukobwa aramutinya kumwitegereza biramumuhesha

Umusore w’ Umunyarwanda yakunze umukobwa aramutinya kumwitegereza biramumuhesha
11-01-2020 saa 09:02' | | Yasomwe n'abantu 10454 | Ibitekerezo 9

Iyi ni inkuru mpamo y’ urukundo rw’ umusore w’ Umunyarwanda ukomoka mu karere ka Gakenke mu muryango utishoboye wakunze umukobwa wo muryango w’ abakire bigana mu ishuri rimwe mu mwaka wa kane w’ amashuri yisumbuye.

Uyu musore wigaga indimi n’ubuvanganzo muri rimwe mu mashuri yo mu ntara y’ amajyepfo y’ u Rwanda yari umuhanga mu ishuri ariko akomoka mu muryango w’abatishoboye.

Tuganira yadutangarije ko mu buryo nawe atazi yisanze akunda umukobwa wo mu bakire biganaga mu ishuri rimwe. Uyu musore wadusabye ko amazina ye atajya mu itangazamakuru twahisemo kumwita Jacques.

Jacques nubwo yiganaga n’ umukobwa yakundaga ntiyashobora kumwegera ngo amuvugishe kuko yari aziko amaboko atareshya ataramukanya.

Uyu musore ngo icyo yakoze ni ukujya yitegereza uyu mukobwa ubutamukuraho ijisho. Baba bari mu ishuri akamwitegereza, umukobwa yareba hirya, yagarura amaso agasanga Jacques aracyamureba.

Jacques avuga ko yamaze nk’ukwezi kose yitegereza uyu mukobwa buri munsi, umukobwa abura amahoro aba ariwe utera intambwe atangira kumwegera ngo bavugane kuko yumvaga atumva ikintu gituma Jacques amuhanga amaso aho ari hose.

Uyu musore amahirwe yabonye ntiyayapfushije ubusa kuko n’ ubusanzwe ari umusore uzi gusetsa no kubara inkuru yahise atangira gutera urwenya uyu mukobwa.

Uyu mukobwa yari afite undi musore bakundanaga w’ umukire, ariko yatangiye kugenda gake gake ava ku mukunzi kubera gukururwa n’ inkuru n’ urwenya bya Jacques.

Bageze aho we na Jacques baba inshuti zisanzwe bakajya bahura kenshi bakaganira, Jacques avuga ko umunsi umwe umukobwa yamubajije ikintu cyatumaga ahora amwitegereza, agira isoni zo kukivuga kuko nubwo yabonaga bahura kenshi bakaganira yari akimutinya ko yabonaga ari umukobwa uvuka mu muryango ukize.

Uwo munsi ngo Jacques yaramubajije ati ‘Nanjye reka mbanze nkubaze’, uzuza iyi nteruro , nk’ uko Yesu yadukunze, natwe …, umukobwa ati ‘Dukundane’.

Iri jambo uyu mukobwa yasubije niryo Jacques yuririyeho aramubaza ati ‘Koko se dukundane urakomeje?’, umukobwa ati’niba wabyemera’.

Kuva uwo munsi ibyo kuba inshuti zisanzwe byarahagaze batangira kubana nk’ abakundana, umukobwa iwabo bamusuraga kuri buri visite agatumira Jacques bagasangira ibyo ababyeyi bamuzaniye.

Urukundo rwabo rwarakomeje na nyuma yo kuva ku ishuri bakajya basurana. Umuhungu yabonye buruse ajya kwiga ubwarimu muri KIE, umukobwa ajya kwiga muri Mount Kenya University ariko bakomeza gukundana.

Umusore arangije yahise abona akazi ko kwigisha, umukobwa arangije ntiyajya mubyo gushaka akazi ahubwo ajya kwicururiza inyenda mu mujyi wa Kigali.

Muri 2017 nibwo Jacques n’ uyu mukobwa bashyingiranywe , ubu baranabyaye bafite umwana. Uyu mugore yageze aho abwira Jacques ko uko yamwitegerezaga bari mu ishuri byamukoraga ku mutima akarara abitekerezaho anabyizaho byinshi, ngo umunsi yamwegereye ngo bavugane yari yaratangiye kumukunda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Joshua Kuya 18-02-2020

Yeweeee!!!!Nukurindabakunze Iyinkurundayikunze Thankyou Nijoshua Igatsinda

Emmanuel Kuya 1-02-2020

Urukundo rujya ahorushaka wikundira umwana nawe akagukunda bikababyiza bahungu nimukihebe kukoturashoboye

Tuyizere Pascal Kuya 27-01-2020

phite umukobwa nkunda ariko mushyika imbere nkabura icyo mvuga

Damasenikiragi. Kuya 18-01-2020

.erega.urukundontirureba.ubukirenimpanoyimana.kandibiterwanuwowihitiyemo.biterwanuko.ubona.imyitwarireye.kandi.abakirentibabivukanye.ibintu.bishakwa.bikaboneka.haguma.ubuzima.

IMANIZIBYOSE eric Kuya 17-01-2020

iyinkur irashekej cyane najy byambayeh gus jye nabwo twakoz ubukw nahise jyakwig mubuhinde

IMANIZIBYOSE eric Kuya 17-01-2020

iyinkur irashekej cyane najy byambayeh gus jye nabwo twakoz ubukw nahise jyakwig mubuhinde

Dismas Kuya 17-01-2020

Yeweeee iyi nkuru ndayikunze bisa nkibyambayeho pe nuko tugikomeje ibyo kurushinga bitaraza gusa numvise ngize ishyari ryiza pe

julie Kuya 13-01-2020

iyinkuru ya Jacques iransekeje kbsa, ubundi ntibyarikumworohera guteeta umukobwa womubakire yigiriye ubwenge

Melissa Kuya 11-01-2020

Iyi nkuru inkoreye umunsi:)

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...