AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rwamagana : Umwana w’imyaka 10 yiyahuye nyuma yo kwangirwa kujya i Kigali

Rwamagana : Umwana w’imyaka 10 yiyahuye nyuma yo kwangirwa kujya i Kigali
9-04-2021 saa 11:10' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 3927 | Ibitekerezo 4

Umwana w’imyaka 10 wo mu Mudugudu w’Akamasatura mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yiyahuye yimanitse mu mugozi ku nyuma y’uko umubyeyi we amwangiye kujya gusura nyina wabo utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwana w’umuhungu, bamusanze yimanitse mu mugozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021.

Umubyeyi we yavuze ko yabitewe n’umujinya waturutse ku kuba yari yamubujije kujya gusura nyina wabo w’uriya mwana utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Umurambo wa nyakwigendera uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro kugira ngo unakorerwe isuzuma mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo rumenye niba koko uriya mwana yiyahuye.

Muhigirwa David uyobora Umurenge wa Nyakariro, yavuze ko hari amakuru yatanzwe na nyina w’uriya mwana ko "yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira, ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota micye ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka."

Uyu muyobozi avuga ko basanze yimanitse bagahita bihutira kumujyana kwa muganga kuko yari agitera akuka ariko bakaza kugerayo yamaze kwitaba Imana.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Querty Kuya 12-04-2021

INI cyana ni igikenya reka gipfe.

Tekereza ku myaka 10 ngo ariyahuye nanjye kuri 30 yanjye sinakwica nurukwavu ? Ubwo c agize 20 yakwiyahura atabanje kwica ababyeyi be ?

Querty Kuya 12-04-2021

INI cyana ni igikenya reka gipfe.

Tekereza ku myaka 10 ngo ariyahuye nanjye kuri 30 yanjye sinakwica nurukwavu ? Ubwo c agize 20 yakwiyahura atabanje kwica ababyeyi be ?

Umumararungu Ange Kuya 10-04-2021

Umva Mama Gusa Ubawaretse Umwana Akajya Gusura Nyina Wabo Pole Nyin ?

Ni esperance ikarongi Kuya 9-04-2021

Birababaje ark ababyeyi tujye twumva ibyifuzo byabana bacu pe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA