AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wa mugeni burya bamwambitse agatimba atari igihe cyako ngo bashaka kujijisha

Wa mugeni burya bamwambitse agatimba atari igihe cyako ngo bashaka kujijisha
9-04-2021 saa 16:41' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 8425 | Ibitekerezo 4

Umubyeyi wareze wa mukobwa uherutse kujyanwa muri stade yambaye agatimba, yavuze ko Polisi yaje kubafata bakiri mu mihango yo gusaba no gukwa ariko abari kumwe n’uriya mukobwa bahise bamwambika agatimba kugira ngo bajijishe Abapolisi ngo barebe ko babagirira impuhwe ntibamujyane muri stade.

Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe.

Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

“Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga ?”

Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw ; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite ? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa ?”

“Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga ?.”

Uwatanze amakuru kuri Polisi na we yavuze

Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

“Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Aimée Kuya 11-04-2021

Ayo mafranga se ntakuntu mwayanyihera aho kuyaha abatayakeneye ko njye byibura nzabasabira umugisha ??!!!

gg Kuya 9-04-2021

Njye mbona bikwiye ko twakwirinda tukanarinda n’abandi. ariko tukanagira umunezero m’ubuzima busanzwe, nko gukora ibirori byubukwe n’ubwo uwo bamuhindukiye ko yabeshye warumunsi we mubuzima kdi utazagaruka.

JoJo Kuya 9-04-2021

Ariko rero nawe mubyeyi wikwihenura ngo uvuge ngo abo binder wababwiye ko mucyeneye inkunga ? None se ababikoze urabagaye ? Ntibahemutse ubwacyo cyari igikorwa cyiza ahubwo uratinya ko nibayafata polisi cg abayobozi bagukurikiranira hafi bashobora kuguhindukirana bakakureba irindi jisho ! Izi ni kata tumenyereye

Nkundimana Jean Marie vianney Kuya 9-04-2021

Covid 19 ni icyorezo twese turabizi. Amategeko yagiyeho turayazi ariko burya amategeko ajyaho hari n impungenge z uko atazubahirizwa 100%. Niyo mpamvu unasanga hari igihe abantu barenze Ku mategeko aya naya, hakarebwa n uburyo yirengagijwemo. Bityo Police ikorera abaturage yagombaga gufata icyemezo itarebye mu bitabo cyane cyangwa ngo bumveko icyemezo ari ndakuka. Bagomba kugoragoza bitewe n igihe ndetse n ahantu. Naho abo bageni bafite ubwoba bw iki ? Nonese bajya gukora ubukwe ntibatwereje ? Bagize amahirwe yo kubona inkunga ibafasha muri iyi covid19 nabo ngo ntayo bakeneye ? Ubwose barusha igihugu ubukire ? Cyo ko cyakira inkunga bagiha ya covid 19 ? Ahubwo abantu bafasha Niba babaga benshi menya u Rwanda rwacu rwaba paradizo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA