AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kurwanya Kanseri y’Inkondo y’umura : J.Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwarenze intego Isi yihaye

Kurwanya Kanseri y’Inkondo y’umura : J.Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwarenze intego Isi yihaye
18-11-2021 saa 09:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 453 | Ibitekerezo

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwarenze intego Isi yihaye mu rugamba rwo kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura kuko abakobwa nibura 90% bari munsi y’imyaka 15, bakingirwa iyi ndwara.

Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yigaga ku kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura yibasira ab’igitsinagore.

Madamu Jeannete Kagame yagarutse ku ntego Isi yihaye yo kurandura iyi kanseri binyuze mu bikorwa byo gukingira abana b’abakobwa ndetse no gusuzuma abagore.

Yavuze ko kuva muri 2015, mu Rwanda hamaze gusuzumwa abari n’abategarugori barenga ibihumbi 170 barasuzumwe.

Ati “Nizeye kandi ko mu gihe nk’iki umwaka utaha iyi mibare izaba yariyongere binyuze mu bafatanyabikorwa bashya bityo tukarushaho kongera umuvuduko.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwarenze intego z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yavugaga ko nibura 90% y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bagomba kuba bakingiwe iriya Kanseri mu buryo bwuzuye.

Ati “Intego ikomeye nk’iyi kuyigeraho bisaba imbaraga n’ubushake bw’abagabo n’abagore, ntabwo iyi ntego twayigeraho mu gihe cyose abagore bakomeza kwikorera uyu mutwaro bonyine.”

Yakomeje agira ati “Ndongera guhamagarira bagenzi bacu b’abagabo kwifatanya natwe muri uru rugamba."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuva muri 2011 abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bakingiwe batigeze bajya munsi ya 90%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA