AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Karongi : Basanze umukobwa yarapfiriye mu ishyamba yaraciwe umutwe bikekwa ko yicishijwe n’uwari umukunzi we

Karongi : Basanze umukobwa yarapfiriye mu ishyamba yaraciwe umutwe bikekwa ko yicishijwe n’uwari umukunzi we
6-12-2021 saa 14:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2453 | Ibitekerezo

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko basanze umurambo we mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, bikaba bikekwa ko yicishijwe n’umusore wari umukunzi we yari yaranahaye amafaranga ngo bibanire.

Umunyamabanga Nshingangwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque yavuze ko hari amakuru avuga umusore witwa Habamahirwe Emile [uri mu batawe muri yombi] yari yahawe amafaranga ibihumbi 300 Frw na nyakwigendera Muhawenimana Valentine ngo babane nk’umugore n’umugabo.

Ku wa 30 Ugushyingo 2021 Muhawenimana Valentine yaburiwe irengero bigatuma ababyeyi be bajya kubaza uriya musore akababwira ko yagiye gushaka umugabo ku Gisenyi.

Gusa umurambo wa nyakwigendera waje kuboneka mu ishyamba, aho ubonekeye, abitwa Nsabima Bunani na Muragijimana Jean d’Amour batawe muri yombi, bikekwa ko Habamahirwe yabaguriye, akabaha ibihumbi 80 Frw ngo bice nyakwigendera.

Aba bose uko ari batatu bahise bafatwa ku Cyumweru, umurambo ukimara kuboneka.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021 mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa karambo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rugabano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA