AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : RIB yataye muri yombi umu-‘Bouncer’ wagaragaye mu mashusho ahondagura umukobwa

Kigali : RIB yataye  muri yombi  umu-‘Bouncer’ wagaragaye mu mashusho ahondagura umukobwa
24-06-2022 saa 14:13' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3143 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, umukozi ushinzwe umutekano ‘bouncer’ ukorera muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umukobwa wari wagiye kuhanywera.

Uyu mu-bouncer yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2022 nyuma y’iminsi ine icyaha akurikiranyweho gikozwe.

Ku wa 19 Kamena 2022 ni bwo uyu musore yakubitiye umukobwa mu kabari gaherereye mu Mudugudu w’Inyarurembo, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter n’uwitwa Eric Madiba agaragaza ushinzwe umutekano akubita umukobwa ndetse akamukurubana hasi amutera imigeri.

Yasobanuye ko impamvu yabyo ari uko uyu mukobwa yagiye mu kabari ariko akaza kubura amafaranga yo kwishyura.

Yamutabarije asaba ko inzego z’umutekano zamukurikirana ndetse zahise zimwizeza ko zigiye gukurikirana icyo kibazo bwangu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi.

Yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje icyo akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Uwatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ahazwi nka La Galette mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA