AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri w’Intebe atanze amakuru mashya kuri Dosiye ya Bamporiki..,RIB iracyakusanya ibimenyetso !

Minisitiri w’Intebe  atanze amakuru mashya kuri Dosiye ya Bamporiki..,RIB iracyakusanya  ibimenyetso !
19-05-2022 saa 04:27' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2433 | Ibitekerezo

Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ibizakurikiraho nyuma y’uko Tariki 5 Gicurasi 2022 n RIB itangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.Minisitiri w’Intebe , Édouard Ngirente yavuze ko icyaha cya ruswa kidashobora kwihanganirwa ku muntu uwo ariwe wese ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 , Minisitiri w’Intebe yavuze ko ruswa itagomba kwihanganirwa ndetse uretse kuba umuntu uyivugwaho ari Minisitiri ngo n’undi munyarwanda wese byabonekaho biba bibibaje gusa ngo iyo umuntu yiyemerera cyaha igisigaye ari ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo.

Ati’’ Atari Minisitiri umunyarwanda wese byabonekaho biratubabaza ariko icyiza iyo yemeye icyaha icyo gihe inzego z’ubutabera zikora akazi kazo’’

Ashimangira ko iki kibazo Urwego w’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rurimo kugikoraho iperereza .

Akomeza avuga ko mpamvu na Minisitiri ayikurikiranweho ari ibintu bishimangira umurongo wa Leta wo kuyirwanya.

Tariki 5 Gicurasi 2022 nibwo RIB yatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Ku munsi ukurikiyeho Bamporiki ubwe yiyandikiye kuri Twitter yemera ko yakiriye indonke ndetse asaba Imbabazi Perezida Kagame n’abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, asubiza ubundi butumwa bw’uwari uvuze ku byo Bamporiki yanditse, yavuze ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

Yagize ati : “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa ! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Umuvugizi wa RIB ,Dr .Murangira B Thierry , abajijwe niba Dosiye ya Bamporiki yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ,yabwiye Ukwezi ko hagikusanywa ibimenyets

Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri Bamporiki na ruswa akurikiranyweho|| NTA KWIHANGANIRA NAMBA RUSWA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA