AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Polisi yerekanye abantu babiri barimo ukekwaho kugurisha abana inzoga n’ukurikiranyweho gutanga ruswa

Polisi yerekanye abantu babiri barimo ukekwaho kugurisha abana inzoga n’ukurikiranyweho gutanga ruswa
6-12-2021 saa 07:43' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1122 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu babiri bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye barimo ukekwaho kugurisha abana inzoga n’undi ukurikiranyweho gushaka guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 100 Frw nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

Aba bantu batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021, ni Manizabayo w’imyaka 27, ukurikiranweho gushaka gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 Frw) nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga na Kagame Anthony w’imyaka 40, ukurikiranyweho kugurisha abana inzoga.

Manizabayo yafatiwe ahaberaga ibizamini mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi mu gihe Kagame Anthony yafatiwe aho akorera kuri Restaurant “360 Degrees Pizza” iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Manizabayo amaze gufatwa yavuze ko gutanga ruswa yabitewe n’uko yari amaze gukora inshuro nyinshi ashaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto uruhushya rwe rw’agateganyo rukaba rwari rugiye kurangira.

“Nafashwe ejo ubwo nageragezaga guha ruswa bapolisi bakoreshaga ibizamini. Ubwo nari ngeze ku kizamini cyo guca mu makona na moto sinabashije kubyitwaramo neza ari nabyo byatumye nshaka guha abapolisi amafaranga ibihumbi ijana kugirango banyemerere gukomeza ariko ntibyampiriye kuko bahise banyambika amapingu banzana kumfunga.”

Manizabayo yavuze ko abikuyemo isomo maze abisabira imbabazi akangurira bagenzi be baba batekereza kuba batanga ruswa kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga ko babyirinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ibusamo.

“Polisi irasaba abantu bumva ko bashobora kwishyura umupolisi amafaranga kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhindura iyo imyumvire idahwitse. Hari inzira Leta yateganyije unyuramo wishyura iyo ugiye gukora ikizamini ndetse n’iyo utsinze ugiye kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Ubundi buryo bwose wakoresha wishyura ni ruswa kandi burahanirwa ku mpande zombi.”

CP Kabera yashimiye abapolisi banze kwakira ruswa bakayamagana bagata muri yonbi uwayitangaga.

“Iki ni igikorwa cyiza kandi kiri mu nshingano za buri mupolisi uko akwiye kwitwara mu buryo bw’ubunyamwuga agomba kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose harimo na ruswa. Mu kazi k’abapolisi ka buri munsi bashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa kandi babihererwa impanuro mbere y’uko batangira akazi.”

Umuvugizi wa Polisi kandi yakanguriye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kumenya ko ibizamini bizakomeza gukorwa, mu gihe batsinzwe bakihangana bagakomeza kwihugura amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bagategereza ikindi gihe.

Ku bijyanye n’abana basanzwe mu kabari banywa ibinyobwa bisembuye, CP Kabera yavuze ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo aho urwo rubyiruko rwari ruteraniye humvikanamo imvururu.

Yagize ati “Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu Reastaurant yitwa 360 Degrees Pizza iyobowe na Kagame Anthony iherereye mu Murenge wa Kimihurura, aho Polisi yageze igasanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo baro batarageza ku myaka y’ubukure. Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir’iri Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko Kagame Anthony yahise ashyikirizwa ubutabera kugirango akurikiranwe.”

CP Kabera yakomeje agira inama ba nyir’utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugirango bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye, ndetse anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kabone nubwo baba basabye impushya ngo bagiye ahantu runaka.

Yagize ati” Ababyeyi nabo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko nimba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.”

Manizabayo na Kagame Antony bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA