AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Umwanditsi w’Urukiko yafunzwe akekwaho kwaka ruswa y’ishimishamubiri ry’igitsina

Rubavu : Umwanditsi w’Urukiko yafunzwe akekwaho kwaka ruswa y’ishimishamubiri ry’igitsina
30-11-2021 saa 12:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1207 | Ibitekerezo

Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumukurikiranyeho kwaka umugore ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ngo amwizeza kuzamwihutishiriza urubanza.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021 ko uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi witwa Uwamungu Theophile yatawe muri yombi akekwaho ibi byaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Uwamungu Theophile yizeje umugore watanze ikirego ko azihutisha urubanza rwe ariko na we akabanza kugira icyo amuha.

Uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ngo yabwiraga uwo mugore ufite urubanza ko azarwigiza imbere ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.

Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzaregere urukiko rubifitiye ububasha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho gushimira “uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ari yo yose kuko ari bwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu cyacu.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA