AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uruntu runtu mu mubano wa Kigali na Kinshasa : RwandAir yahagaritswe ,Ambasaderi agiye guhamagazwa

Uruntu runtu mu mubano wa Kigali na Kinshasa : RwandAir  yahagaritswe ,Ambasaderi agiye guhamagazwa
28-05-2022 saa 07:49' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1594 | Ibitekerezo

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwanzuye ko umutwe wa M23 ugomba gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ugahita wirukanwa mu biganiro bya Nairobi bihuza iyi leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni mu byemezo byafashwe n’inama nkuru y’umutekano iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi bayobozi mu ngabo za RDC.

Muri iyi myanzuro kandi harimo ko sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yahagaritswe gukorera ku butaka bwa RDC nyuma yuko iyi nama yemeje ko hari ubufasha u Rwanda rurimo guha abarwanyi ba M23.

Asoma iyi myanzuro umuvugizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, avuga ko bagendeye ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abaturage bemeza ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda.

Ati "Ibikoresho bya gisirikare byabonetse n’amashusho yafashwe n’ingabo zacu ndetse n’ubuhamya bwakusanyirijwe mu baturage bacu byerekana bihagije ko M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda"

Yakomeje avuga ko mu myanzuro yafashwe n’inama nkuru y’umutekano harimo ko ’bashinja u Rwanda kubangamira umugambi w’amahoro wa leta n’imitwe yitwaje intwaro uvanyemo M23’.

Iyi nama kandi yanemeje ko hahamagazwa ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo amenyeshwe ibyo guverinoma ya Congo itumvikanaho n’u Rwanda.

Ku wa mbere ingabo z’u Rwanda RDF zashinje ingabo za Congo kuba zararashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda bigakomeretsa abaturage ni mu gihe kandi u Rwanda ruhakana ibyo ruregwa n’ingabo za Congo zirushinja gutera inkunga inyeshyamba za M23.

Mu mirwano ikomeye imaze icyumweru ihanganisha ingabo za Congo hamwe n’inyeshyamba za M23, yatumye abaturage barenga ibihumbi 80 bahunga agace ka Rutshuru na Nyiragongo. Abarwanyi ba M23 bakaba barafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA